African Storybook
Menu
Inzoka Kimizi
Sylvestre Ntabajyana
Rob Owen
Kinyarwanda
Umudugudu witwa Sinyaruka uzengurutswe n'imisozi. Mu ishyamba riri kuri iyo misozi habamo inzoka nyinshi. Hari ikiyoka kinini abatuye uwo mudugudu bari barise Kimizi. Icyo kiyoka cyari cyarateye ubwoba abantu benshi. Cyamiraga bunguri ihene n'intama nzima.
Umunsi umwe, abakobwa batatu bavukana ari bo Mutesi, Keza na Kayitesi bagiye mu ishyamba gutashya. Nyirakuru w'abo bakobwa arababwira ati: "Mwitondere cya kiyoka kitwa Kimizi. Ntimugire ikindi mufata mu ishyamba uretse inkwi." Muri abo bakobwa, Keza ni we wenyine utarateze amatwi ibyo nyirakuru yababwiraga.
Abakobwa bapfunyitse amata, imineke, ibijumba n'amazi. Bafata imigozi yo guhambira inkwi, n'umuhoro utyaye wo kuzitema. Hanyuma berekeza mu ishyamba.
Bari mu nzira, bagenda baganira. Ako kanya Mutesi, wari mukuru muri bo, aravuga ati: "Muceceke! Tugeze hafi y'aho cya kiyoka bita Kimizi kiba."
Kayitesi ati: "Nimurebe amenyo ya zahabu ya Kimizi! Nimureke tuyatware." Mutesi arababwira ati: "Mwibuke ibyo nyogokuru yatubwiye. Nta kindi kintu tugomba gukura muri iri shyamba uretse inkwi."
Keza aravuga ati: "Ngewe sinemera ibyo nyogokuru yavuze. Ndumva yarabivuze kugira ngo atubuze kwifatira ibyo dushaka. Ndishakira ariya menyo ya zahabu." Abavandimwe be bibatera impungenge. Baravuga bati: "Keza, twakuburiye." Keza ntiyabyitaho.
Muri ako kanya, Kimizi aza gushaka amenyo ye ya zahabu. Ararakara cyane kubera ko yari abuze amenyo ye. Nuko Kimizi yumva abakobwa baganira baseka. Yihisha mu rutare hafi y'inzira abo bakobwa bagombaga kunyuramo batashye.
Nuko abakobwa bataha bikoreye inkwi zabo ku mutwe. Bageze mu nzira bumva ijwi rigira riti "Sss!" Babona Kimizi yasamye cyane yiteguye kubarya. Ba bakobwa bagira ubwoba bwinshi cyane.
Kimizi abaza ba bakobwa ati: "Ni nde watwaye amenyo yange ya zahabu?" Habura usubiza. Icyo kiyoka kiyemeza kubagerageza. Kirababwira kiti: "Umwere muri mwe ni uri bushobore kuririmba neza adakora amakosa. Ariko uwanyibiye amenyo ari buze kuririrmba nabi. Uwo ni we uza kuba ifunguro ryange muri iyi minsi itatu!"
Mutesi atangira kuririmba n'ijwi ryiza ati: "Si ngewe, si ngewe ufite amenyo yawe. Uyafite aracyari inyuma." Kayitesi na we aririmba iyo ndirimbo. Na we aririmba neza.
Hanyuma igihe cya Keza cyo kuririmba kiba kirageze. Agira ubwoba. Yigira imbere atangira kuririmba. Ariko aririmba nabi cyane ndetse n'amagambo ayavuga nabi. Kimizi aramukankamira ati: "Ntushobora kuririmba nk'abandi?" Cya kiyoka gihita kimenya ko Keza ari we wakibiye amenyo.
Kimizi arasama kugira ngo amire Keza. Keza agira ubwoba yinginga Kimizi ngo amubabarire ye kumumira. Kimizi aramubabarira maze kuva ubwo Keza azinukwa kongera gufata ikintu atahawe.
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Inzoka Kimizi
Author - Joseph Sanchez Nadimo
Adaptation - Sylvestre Ntabajyana
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs
© African Storybook Initiative 2015
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Menu
  • Navigate

    Navigate through the story by swiping right or left or clicking when the cursors changes to an arrow on the right or the left edge of the screen.

    Tap or click on the centre of the page to see, or remove the menu bars at the top and the bottom of the screen. You can also use the ESC key.

    You can use the slider at the bottom as a way to move quickly through the story. On a mobile device tap on the slider before you drag the slider button.

    Click or tap to return to African Storybook.

  • Share
    If you have a Twitter or Facebook account, you can share this story on your page or a page you manage. You can also copy the web link (URL) for this story.
    • Twitter
    • Facebook
    • Url
  • Rate
    Other visitors rated this story

    Tell us how much you liked the story – drag the scroller to highlight one or more stars
    • Submit
  • Comment
    Read other people’s comments on the story, or add your own.
    • Enter your comment
    • Name
    • E-mail
    • Post
  • Translations and adaptations
    • Woud van slange
      Afrikaans (Translation)
    • Cisaka canzoka
      ChiTonga (Translation)
    • Sanga la Njoka
      CiNyanja (Translation)
    • Lul Thwol
      Dhopadhola (Translation)
    • Nyan ci kuec weet
      Dinka (Translation)
    • Forest of snakes
      English (Original)
    • The evil forest
      English (Adaptation)
    • Girl who did not listen
      English (Adaptation)
    • Forest of snakes
      English (Adaptation)
    • La Forêt Des Serpents
      French (Translation)
    • Insoka Isha Mumpanga
      IciBemba (Translation)
    • Insoka Isha Mumpanga
      IciBemba (Adaptation)
    • Ọhịa agwọagwọ
      Igbo (Translation)
    • Ihlathi leenyoka
      isiNdebele (Translation)
    • Ihlathi leenyoka
      isiXhosa (Translation)
    • Intombazana eyayinenkani
      isiXhosa (Adaptation)
    • Inyoka yehlathi, uMagilogilo
      isiZulu (Translation)
    • Irya mukuru
      Kinyarwanda (Translation)
    • Irya mukuru
      Kinyarwanda (Adaptation)
    • Msitu wenye nyoka
      Kiswahili (Translation)
    • Asiyesikia la mkuu
      Kiswahili (Translation)
    • Omuwala owe mputtu
      Luganda (Translation)
    • Ekibira kye'Misota
      Lusoga (Translation)
    • Amoni Ang’Imunio
      Ng’aturkana (Translation)
    • Amoni Na Aya Ng'imunio
      Ng’aturkana (Adaptation)
    • Esichakha Esya Chinjukha
      Olunyala (Translation)
    • Omutsuru Kwe Tsinzukha
      Oluwanga (Translation)
    • Nandahulira
      Oluwanga (Translation)
    • A Floresta De Cobras
      Portuguese (Translation)
    • Eihamba ryenjoka
      Rukiga (Translation)
    • Ekibira ky'Enjoka
      Runyankore (Translation)
    • Lešoka la dinoga
      Sepedi (Translation)
    • Moru wa dinoha
      Sesotho (South Africa) (Translation)
    • Sekgwa sa dinoga
      Setswana (Translation)
    • Linoha Zamwa Mushitu
      SiLozi (Translation)
    • Mambakati, inyoka yelihlatsi
      Siswati (Translation)
    • Ḓaka ḽa dziṋowa
      Tshivenḓa (Translation)
    • Xihlahla xa tinyoka
      Xitsonga (Translation)
  • Download to read
    Landscape version
  • Download to print
    Portrait (booklet) version
  • Download EPUB