Inzoka Kimizi
Joseph Sanchez Nadimo
Rob Owen

Umudugudu witwa Sinyaruka uzengurutswe n'imisozi. Mu ishyamba riri kuri iyo misozi habamo inzoka nyinshi.

Hari ikiyoka kinini abatuye uwo mudugudu bari barise Kimizi. Icyo kiyoka cyari cyarateye ubwoba abantu benshi. Cyamiraga bunguri ihene n'intama nzima.

1

Umunsi umwe, abakobwa batatu bavukana ari bo Mutesi, Keza na Kayitesi bagiye mu ishyamba gutashya.

Nyirakuru w'abo bakobwa arababwira ati: "Mwitondere cya kiyoka kitwa Kimizi. Ntimugire ikindi mufata mu ishyamba uretse inkwi."

Muri abo bakobwa, Keza ni we wenyine utarateze amatwi ibyo nyirakuru yababwiraga.

2

Abakobwa bapfunyitse amata, imineke, ibijumba n'amazi.

Bafata imigozi yo guhambira inkwi, n'umuhoro utyaye wo kuzitema.

Hanyuma berekeza mu ishyamba.

3

Bari mu nzira, bagenda baganira.

Ako kanya Mutesi, wari mukuru muri bo, aravuga ati: "Muceceke! Tugeze hafi y'aho cya kiyoka bita Kimizi kiba."

4

Kayitesi ati: "Nimurebe amenyo ya zahabu ya Kimizi! Nimureke tuyatware."

Mutesi arababwira ati: "Mwibuke ibyo nyogokuru yatubwiye. Nta kindi kintu tugomba gukura muri iri shyamba uretse inkwi."

5

Keza aravuga ati: "Ngewe sinemera ibyo nyogokuru yavuze. Ndumva yarabivuze kugira ngo atubuze kwifatira ibyo dushaka. Ndishakira ariya menyo ya zahabu."

Abavandimwe be bibatera impungenge. Baravuga bati: "Keza, twakuburiye." Keza ntiyabyitaho.

6

Muri ako kanya, Kimizi aza gushaka amenyo ye ya zahabu. Ararakara cyane kubera ko yari abuze amenyo ye.

Nuko Kimizi yumva abakobwa baganira baseka. Yihisha mu rutare hafi y'inzira abo bakobwa bagombaga kunyuramo batashye.

7

Nuko abakobwa bataha bikoreye inkwi zabo ku mutwe. Bageze mu nzira bumva ijwi rigira riti, "Sss!"

Babona Kimizi yasamye cyane yiteguye kubarya. Ba bakobwa bagira ubwoba bwinshi cyane.

8

Kimizi abaza ba bakobwa ati: "Ni nde watwaye amenyo yange ya zahabu?" Habura usubiza.

Icyo kiyoka kiyemeza kubagerageza. Kirababwira kiti: "Umwere muri mwe ni uri bushobore kuririmba neza adakora amakosa. Ariko uwanyibiye amenyo ari buze kuririrmba nabi. Uwo ni we uza kuba ifunguro ryange muri iyi minsi itatu!"

9

Mutesi atangira kuririmba n'ijwi ryiza ati: "Si ngewe, si ngewe ufite amenyo yawe. Uyafite aracyari inyuma."

Kayitesi na we aririmba iyo ndirimbo. Na we aririmba neza.

10

Hanyuma igihe cya Keza cyo kuririmba kiba kirageze. Agira ubwoba. Yigira imbere atangira kuririmba. Ariko aririmba nabi cyane ndetse n'amagambo ayavuga nabi.

Kimizi aramukankamira ati: "Ntushobora kuririmba nk'abandi?" Cya kiyoka gihita kimenya ko Keza ari we wakibiye amenyo.

11

Kimizi arasama kugira ngo amire Keza. Keza agira ubwoba yinginga Kimizi ngo amubabarire ye kumumira.

Kimizi aramubabarira maze kuva ubwo Keza azinukwa kongera gufata ikintu atahawe.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Inzoka Kimizi
Author - Joseph Sanchez Nadimo
Adaptation - Sylvestre Ntabajyana
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - Read aloud