African Storybook
Menu
Rusake na nyiramuhari
Epimaque Niyibizi
Wiehan de Jager
Kinyarwanda
Kera inyamaswa zose zarabanaga kandi ari inshuti. Umunsi umwe, ziyemeza gukora inama kugira ngo zitoremo umwami.
Rusake yifuje kuba umwami bituma ibeshya izindi nyamaswa. Irazibwira iti: "Iri sunzu ritukura riri ku mutwe wange ni umuriro! Ntihazagire urikoraho!"
Izindi nyamaswa zemera ibyo Rusake izibwiye. Ziyemeza gutora Rusake nk'umwami wazo. Inyamaswa zibwiraga ko umuriro uri ku mutwe wa Rusake uzazifasha mu gihe cy'ubukonje.
Nuko umunsi umwe imvura iragwa, iragwa, iragwa koko. Maze harakonja. Buri kintu cyose cyari gitose kandi gikonje.
Bakame ibaza izindi nyamaswa iti: "Ni hehe twakura umuriro kugira ngo twote?"
Inkende irasubiza iti: "Twakura umuriro ku isunzu rya Rusake." Yungamo iti: "Mwibuke ko Rusake yabaye umwami wacu kubera ko ifite umuriro ku mutwe."
Nuko inyamaswa zemera ibyo inkende ivuze. Zohereza Nyiramuhari kujya kurahura umuriro kwa Rusake umwami wazo.
Nyiramuhari isanga Rusake isinziriye. Nuko yiyemeza kurahura umuriro itabanje kubaza Rusake.
Nyiramuhari ifata ibyatsi byumye. Yegereza ibyatsi ku isunzu rya Rusake. Ntihagira ikiba. Ibyatsi ntibyaka.
Nyiramuhari irasakuza iti: "Byuka Rusake mwami wacu! Dukeneye umuriro nonaha."
Nyamara Rusake ntiyashoboraga guha nyiramuhari umuriro.
Nyiramuhari irarakara. Isubirayo isanga izindi nyamaswa. Izibwira ukuri ku isunzu rya Rusake. Kuva uwo munsi, nta nyamaswa yongeye gutinya Rusake. Nuko za nyiramuhari zitangira kujya zirya za rusake n'imiryango yazo.
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Rusake na nyiramuhari
Author - Vincent Afeku
Translation - Epimaque Niyibizi
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs
© African Storybook Initiative 2015
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Menu
  • Navigate

    Navigate through the story by swiping right or left or clicking when the cursors changes to an arrow on the right or the left edge of the screen.

    Tap or click on the centre of the page to see, or remove the menu bars at the top and the bottom of the screen. You can also use the ESC key.

    You can use the slider at the bottom as a way to move quickly through the story. On a mobile device tap on the slider before you drag the slider button.

    Click or tap to return to African Storybook.

  • Share
    If you have a Twitter or Facebook account, you can share this story on your page or a page you manage. You can also copy the web link (URL) for this story.
    • Twitter
    • Facebook
    • Url
  • Rate
    Other visitors rated this story

    Tell us how much you liked the story – drag the scroller to highlight one or more stars
    • Submit
  • Comment
    Read other people’s comments on the story, or add your own.
    • Enter your comment
    • Name
    • E-mail
    • Post
  • Translations and adaptations
    • Kibwe Gi Wodi Gweno
      Dhopadhola (Translation)
    • Fox and Rooster
      English (Original)
    • Rooster cheats
      English (Adaptation)
    • Dondu bee njakardi
      Fulfulde Mbororoore (Translation)
    • Jimbi adanganya
      Kiswahili (Translation)
    • Wankoko omukumpanya
      Luganda (Translation)
    • Wahibbwe Ni Wadwaya
      Lunyole (Translation)
    • Nkokompanga omulimba
      Lusoga (Translation)
    • MUUHA NA WALUSHAAKI
      Runyankore (Translation)
  • Download to read
    Landscape version
  • Download to print
    Portrait (booklet) version
  • Download EPUB