Nyiramuhari na Rusake
Vincent Afeku
Wiehan de Jager

Kera inyamaswa zose zarabanaga kandi ari inshuti.

Umunsi umwe, ziyemeza gukora inama kugira ngo zitoremo umwami.

1

Rusake yifuje kuba umwami bituma ibeshya izindi nyamaswa.

Irazibwira iti: "Iri sunzu ritukura riri ku mutwe wange ni umuriro! Ntihazagire urikoraho!"

2

Izindi nyamaswa zemera ibyo Rusake izibwiye. Ziyemeza gutora Rusake nk'umwami wazo.

Inyamaswa zibwiraga ko umuriro uri ku mutwe wa Rusake uzazifasha mu gihe cy'ubukonje.

3

Nuko umunsi umwe imvura iragwa, iragwa, iragwa koko.

Maze harakonja. Buri kintu cyose cyari gitose kandi gikonje.

4

Bakame ibaza izindi nyamaswa iti: "Ni hehe twakura umuriro kugira ngo twote?"

5

Inkende irasubiza iti: "Twakura umuriro ku isunzu rya Rusake."

Yungamo iti: "Mwibuke ko Rusake yabaye umwami wacu kubera ko ifite umuriro ku mutwe."

6

Nuko inyamaswa zemera ibyo Inkende ivuze.

Zohereza Nyiramuhari kujya kurahura umuriro kwa Rusake umwami wazo.

7

Nyiramuhari isanga Rusake isinziriye.

Nuko yiyemeza kurahura umuriro itabanje kubaza Rusake.

8

Nyiramuhari ifata ibyatsi byumye. Yegereza ibyatsi ku isunzu rya Rusake.

Ntihagira ikiba. Ibyatsi ntibyaka.

9

Nyiramuhari irasakuza iti: "Byuka Rusake mwami wacu! Dukeneye umuriro nonaha."

10

Nyamara Rusake ntiyashoboraga guha Nyiramuhari umuriro.

Nyiramuhari irarakara.

11

Isubirayo isanga izindi nyamaswa. Izibwira ukuri ku isunzu rya Rusake.

Kuva uwo munsi, nta nyamaswa yongeye gutinya Rusake. Nuko za nyiramuhari zitangira kujya zirya za rusake n'imiryango yazo.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Nyiramuhari na Rusake
Author - Vincent Afeku
Translation - Epimaque Niyibizi
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs