African Storybook
Menu
Mukiza na se.
Jean Paul Harelimana
Benjamin Mitchley
Kinyarwanda
Kera habayeho umwana muto w'umuhungu witwaga Mukiza. Yabanaga na se witwaga Senzoga.
Senzoga yagoroberezaga mu kabari agataha mu gicuku. Mukiza yamubonaga gake cyane.
Igihe se wa Mukiza yabaga atashye, yavuzaga induru atabaza avuga ati: "Baturage, baturage nimuntabare! Impyisi irandiye!"
Iyo abaturage bumvaga Senzoga atabaza, bahururaga bitwaje amacumu, imyambi n'imihoro bagira ngo bamutabare. Bahagera bagasanga yasinze ari ukubakinisha gusa.
Senzoga yakomeje kunywa, gusinda no gutabaza asaba abantu kumutabara mu gicuku. Abaturanyi bakomeje kujya baza kumutabara bitwaje amacumu, imyambi ndetse n'imihoro. Buri gihe bagasanga ni kwa kundi. Yabaga abakinisha.
Igihe cyose Senzoga yabaga atashye bwije, Mukiza yakangurwaga n'induru ya se.

Mukiza yari azi neza ijwi rya se. Yashoboraga kumenya ijwi rye igihe agenda mu mwijima kugeza igihe agereye ku muryango w'inzu yabo.
Ijoro rimwe, Senzoga yatashye yasinze nk'uko yari amenyereye. Icyo gihe noneho impyisi yari yihishe hafi y'inzu ye.

Igihe Senzoga yavuzaga induru, impyisi yahise imusimbukira n'uburakari bwinshi.
Senzoga avuza induru cyane ariko abaturanyi baravuga bati: "Turambiwe imikino ya Senzoga." Bisubirira mu buriri barisinzirira.
Nk'uko bisanzwe, induru ya Senzoga yakanguye umuhungu we, Mukiza. Mukiza yategereje intambwe za se nk'uko bisanzwe, ntiyamwumva agana ku nzu. Mukiza yahagurutse bwangu atega amatwi yitonze.
Mukiza aribwira ati: "Data ari mu byago nta kabuza. Ubu noneho ntabwo ari gukinisha abantu."
Mukiza abaduka ku buriri bwe. Ashikuza igiti cyaka umuriro mu ziko asohoka mu nzu bwangu.
Arahamagara ati: "Papa uri he! Papa uri he! Ukwezi kwaramurikaga, maze Mukiza abona se arwana n'inyamaswa. Mukiza azamura wa muriro.
Impyisi ngo iwubone iriruka.
Kuva icyo gihe, Senzoga ntiyongeye kunywa inzoga ukundi. Igihe ke agikoresha abwira abana inkuru zishimishije.
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Mukiza na se.
Author - Kanyiva Sandi
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Benjamin Mitchley
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs
© African Storybook Initiative, 2014
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Menu
  • Navigate

    Navigate through the story by swiping right or left or clicking when the cursors changes to an arrow on the right or the left edge of the screen.

    Tap or click on the centre of the page to see, or remove the menu bars at the top and the bottom of the screen. You can also use the ESC key.

    You can use the slider at the bottom as a way to move quickly through the story. On a mobile device tap on the slider before you drag the slider button.

    Click or tap to return to African Storybook.

  • Share
    If you have a Twitter or Facebook account, you can share this story on your page or a page you manage. You can also copy the web link (URL) for this story.
    • Twitter
    • Facebook
    • Url
  • Rate
    Other visitors rated this story

    Tell us how much you liked the story – drag the scroller to highlight one or more stars
    • Submit
  • Comment
    Read other people’s comments on the story, or add your own.
    • Enter your comment
    • Name
    • E-mail
    • Post
  • Translations and adaptations
    • አባቱን የታደገው ጥላሁን
      Amharic (Translation)
    • Musau saves his father
      English (Original)
    • Musau and his father
      English (Adaptation)
    • Mukiza na Se
      Kinyarwanda (Translation)
    • Musa na Se
      Kinyarwanda (Translation)
    • Musau bóyír tàr wov
      Lámnsoʼ (Translation)
    • Kabali ataasa kitaawe
      Luganda (Translation)
    • Amagu Pa Ima Ati
      Lugbarati (Translation)
    • Musalu Awonesa Paapawe
      Lumasaaba (Translation)
    • Musa Ataasa Semwana
      Lunyole (Translation)
    • Musa ni laata we
      Lusoga (Translation)
    • Abalu iko monyonyi ꞌTakaya
      Otuho (Translation)
  • Download to read
    Landscape version
  • Download to print
    Portrait (booklet) version
  • Download EPUB