Mukiza na se
Kanyiva Sandi
Benjamin Mitchley

Kera habayeho umwana muto w'umuhungu witwaga Mukiza.

Yabanaga na se witwaga Senzoga.

1

Senzoga yagoroberezaga mu kabari agataha mu gicuku.

Mukiza yamubonaga gake cyane.

2

Igihe se wa Mukiza yabaga atashye, yavuzaga induru atabaza avuga ati: "Baturage, baturage nimuntabare! Impyisi irandiye!"

3

Iyo abaturage bumvaga Senzoga atabaza, bahururaga bitwaje amacumu, imyambi n'imihoro bagira ngo bamutabare.

Bahagera bagasanga yasinze ari ukubakinisha gusa.

4

Senzoga yakomeje kunywa, gusinda no gutabaza asaba abantu kumutabara mu gicuku. Abaturanyi bakomeje kujya baza kumutabara bitwaje amacumu, imyambi ndetse n'imihoro.

Buri gihe, yabaga abakinisha.

5

Igihe cyose Senzoga yabaga atashye bwije, Mukiza yakangurwaga n'induru ya se.

Mukiza yari azi neza ijwi rya se. Yashoboraga kumenya ijwi rye igihe agenda mu mwijima kugeza igihe agereye ku muryango w'inzu yabo.

6

Ijoro rimwe, Senzoga yatashye yasinze nk'uko yari amenyereye.

Icyo gihe noneho impyisi yari yihishe hafi y'inzu ye.
Igihe Senzoga yavuzaga induru, impyisi yahise imusimbukira n'uburakari bwinshi.

7

Senzoga avuza induru cyane ariko abaturanyi baravuga bati: "Turambiwe imikino ya Senzoga."

Bisubirira mu buriri barisinzirira.

8

Nk'uko bisanzwe, induru ya Senzoga yakanguye umuhungu we, Mukiza. Mukiza yategereje intambwe za se nk'uko bisanzwe, ntiyamwumva agana ku nzu.

Mukiza yahagurutse bwangu atega amatwi yitonze.

9

Mukiza aribwira ati: "Data ari mu byago nta kabuza. Ubu noneho ntabwo ari gukinisha abantu."

10

Mukiza abaduka ku buriri bwe.

Ashikuza igiti cyaka umuriro mu ziko asohoka mu nzu bwangu.

11

Arahamagara ati: "Papa uri he! Papa uri he! Ukwezi kwaramurikaga, maze Mukiza abona se arwana n'inyamaswa.

Mukiza azamura wa muriro. Impyisi ngo iwubone iriruka.

12

Kuva icyo gihe, Senzoga ntiyongeye kunywa inzoga ukundi.

Igihe ke agikoresha abwira abana inkuru zishimishije.

13
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Mukiza na se
Author - Kanyiva Sandi
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Benjamin Mitchley
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs