Tubana mu byishimo
Epimaque Niyibizi
Wiehan de Jager
Kinyarwanda


Ngewe n'akanyamaswa kange kitwa "dinozoru" turi kwitegereza inyoni mu kirere.
Ngewe n'inyoni zange twahuriye n'igitera mu giti.
Ngewe n'inkende zange twakinnye n'udusumbashyamba mu mpinga y'umusozi.
Ngewe n'udusumbashyamba twange twakoze imipira mu ibumba maze tuyiha inkende.
Ngewe n'inkende zange turya imineke buri munsi, tukayisangira n'ingagi.
Ingagi n'inkende byange bitinya akanyamasyo cyane.
Ngewe n'akanyamasyo dutaha mu rugo tugenda buhorobuhoro, turi kumwe n'inzoka.
Ngewe ndi kumwe n'inzoka dukunda gukubita akavugirizo no kuririmba turi ku kiyaga.
Ngewe n'umuryango wange turabana twese, kandi tubaho mu byishimo byinshi!
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Tubana mu byishimo
Author - Cornelius Wambi Gulere and Waako Joshua
Translation - Epimaque Niyibizi
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences
Translation - Epimaque Niyibizi
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences
© Ugandan Community Libraries Association 2014
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org

