Mukiza na Se
Jean Paul Harelimana
Benjamin Mitchley
Kinyarwanda

Mukiza yabanaga na se witwaga Senzoga.
Senzoga yajyaga kunywa inzoga buri munsi.
Senzoga yatahaga yasinze. Agatabaza ati: "Muntabare! Impyisi irandiye."
Abantu bahagera bagasanga yababeshyaga.
Senzoga akabikora buri joro.
Igihe cyose Senzoga yavuzaga induru, Mukiza yarakangukaga.
Ijoro rimwe, impyisi yategereje Senzoga.
Arataka ati: "Nimuntabare!" Abantu bati: "Turambiwe ibinyoma bya Senzoga."
Mukiza ategereza se aramubura.
Mukiza aravuga ati: "Data ari mu byago nta kabuza."
Mukiza ahita asohoka.
Karisa arahamagara ati: "Data! Data uri he?"
Impyisi ihita yiruka.
Impyisi ihita yiruka.
Kuva uwo munsi, Senzoga yarahindutse.
Ubu asigaye abwira abana udukuru.
Ubu asigaye abwira abana udukuru.
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Mukiza na Se
Author - Kanyiva Sandi
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Benjamin Mitchley
Language - Kinyarwanda
Level - First words
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Benjamin Mitchley
Language - Kinyarwanda
Level - First words
© African Storybook Initiative, 2014 2014
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org

