Injangwe za Sano
Khothatso Ranoosi
Marleen Visser

Sano akunda injangwe n'imbwa. Iwabo ahafite imbwa imwe n'injangwe nyinshi.

1

Sano akunda injangwe n'imbwa. Iwabo ahafite imbwa imwe n'injangwe nyinshi.

2

Sano afite indi njangwe imwe ibyibushye. Iyi njangwe yo irya byose.

3

Sano afite indi njangwe ikunda kurira ibiti. Iyi njangwe igeze mu giti irafatwa iherayo.

4

Sano yuriye igiti. Sano na we aheze mu giti. Nyina wa Sano ni we umufasha kumanuka mu giti hamwe n'injangwe ye.

5

Sano afite izindi njangwe ebyiri zigira ubunebwe. Zirirwa ziryamiye hanze ku kazuba.

6

Sano afite izindi njangwe eshatu zikora cyane. Zirara zifata imbeba mu gikoni.

7

Sano agira imbwa imwe. Iyo mbwa yitwa Simba. Simba nta nshuti igira. Ihora ibabaye.

8

Injangwe za Sano ntizikunda Simba. Zirayirukana zikayisohora mu rugo, Simba ikigendera.

9

Sano ajya gushaka Simba akayigarura mu rugo. Injangwe ntibizishimisha. Ntiziba zishaka kongera kubona Simba.

10

IBIBAZO KU NKURU

Mbese Sano afite injangwe zingahe?

11

Ese Sano afite imbwa zingahe?

Iwanyu mufite injangwe zingahe?

Iwanyu mufite imbwa zingahe?

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Injangwe za Sano
Author - Khothatso Ranoosi, Marion Drew
Adaptation - Aloysie Uwizeyemariya
Illustration - Marleen Visser, Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences