Musa na Se
Kanyiva Sandi
Benjamin Mitchley

Musa yabanaga na Se witwaga Senzoga.

1

Buri munsi, Senzoga yajyaga kunywa inzoga.

2

Senzoga yatahaga yasinze. Yaratakaga atabaza abantu ngo bamukize impyisi.

3

Abantu bazaga birukanka ariko ntibabone impyisi.

4

Ibi, Senzoga yabikoze kenshi, bahagera bakabura impyisi.

5

Urusaku rwa Senzoga rwaknguraga umuhngu we, Musa, buri munsi.

6

Ijoro rimwe, impyisi yateze Senzoga igira ngo imurye.

7

Senzoga yaratatse cyane abantu baravuga bati: "Tumaze kukurambirwa."

8

Musa yategereje Se ntiyambona.

9

Musayaribwiye ati: "Byanze bikunze, Data ari mu byago."

10

Musa yirukankiye hanze.

11

Musa yarahamagaye ati:"Data! Data! Impyisi yaririmo gukurura akaguri ka Se.

12

Kuva uwo munsi, Senzoga yarihannye. Yatangiye kucira umwana we imigani.

13
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Musa na Se
Author - Kanyiva Sandi
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Benjamin Mitchley
Language - Kinyarwanda
Level - First words