Injangwe, Imbwa n' Igi
Elke and René Leisink
Elke and René Leisink

Iyi ni injangwe.

Iyi ni imbwa.

1

Injangwe n' imbwa birimo gutembera.

Biratembera mu mudugudu bituyemo.

2

Bibonye igi mu byatsi.

Iryo gi riri ryonyine mu byatsi.

3

Injangwe n'imbwa bijya kureba inyoni birayibaza biti: "Iri gi ni iryawe?"

4

Inyoni irasubiza iti: "Si iryange. Mubaze igihunyira ahari ryaba ari iryacyo."

5

Injangwe n'imbwa bisanga igihunyira birakibaza biti: "Iri gi ni iryawe?"

6

Igihunyira kiravuga kiti: "Oya, iryo gi si iryange. Mubaze igishuhe byashoboka ko ari iryacyo."

7

Injangwe n' imbwa bijya kureba igishuhe. Bibaza igishuhe biti: "Iri gi ni iryawe?"

8

Igishuhe kirasubiza kiti: "Oya si iryange. Mubaze ziriya mbata ebyiri, byashoboka ko ari iryazo."

9

Injangwe n' imbwa bijya kureba izo mbata birazibaza biti: "Iri gi ni iryanyu?"

10

Imbata zirasubiza ziti: "Oya, si iryacu." Nuko igi rihita rimeneka.

11

Mu igi harimo akana k'umuserebanya.

Agaserebanya gato.

12

Ako gaserebanyakaravuga kati: "Data ari he? Mama ari he? Data na Mama bari he?"

Injange n'imbwa bigarura akana k'umuserebanya ku babyeyi bako.

13

Urabeho Njangwe.

Urabeho Nyarubwana!

Urabeho nawe mwana w' umuserebanya!

14

15
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Injangwe, Imbwa n' Igi
Author - Elke and René Leisink
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Elke and René Leisink
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs