Bagiriwe Inama Mbi
Magabi Eynew Gessesse
Brian Wambi

Kabano na Juru bari abaturanyi babakene.

Ntacyo batari barakoze mu buzima.

1

Bifuzaga kugira indogobe.

Yagombaga kuzajya ibatwaza imitwaro yabo.

2

Kabano yaravuze ati: "Reka dufatanye kugura indogobe."

Byarabashimishije.

3

Se wa Kabano amaze gupfa, Kabano yabaye umukire yibagirwa Juru baruhanye.

4

Kabano yifuzaga indogobe ngo ayibagire imbwa ze.
Juru nawe yarayikundaga.

5

Umucamanza yaravuze ati: "Buri wese arafata igice kimwe k' indogobe."

6

Kabano yishe indogobe.

Juru yatwaye igice gisigaye i muhira.

7

Kabano yifuje gutwika inzu ye akubaka indi nshyashya.

8

Juru aravuga ati: "Iyo nzu izatwika iyange." Umucamanza ntiyabyitaho cyane.

9

Inzu ya Juru yarahiye. Umucamanza ati: "Kabano yatwitse iye gusa.

10

Juru yasigaye ntandogobe afite ntan'inzu agira. Yaraye munsi y' igiti.

11

Juru yarakoze cyane yeza amashaza menshi.

12

Abahungu ba Kabano bariye amashaza hafi no kuyamara mu murima wa Juru.

13

Abahungu baravuga bati: "Ubwire Papa yishyure amashaza yawe."

14

Juru arabasubiza ati: "Sinshaka amafaranga yanyu, ndashaka amashaza yange.

15

Umucamanza abwira Juru ati: "Satura aba bahungu ubakuremo amashaza yawe!"

16

Juru ntiyabyitaho. Kabano ati: "Reka abakuru bafate umwanzuro ukwiye!"

17

Abasaza b'inararibonye baravuga bati: "Wishe indogobe, utwika n'inzu ye!"

18

Babwira Juru bati: "Kwica abana ba Kabano nabyo ni bibi."

19

Kabano yahaye Juru kimwe cya kabiri cy'umutungo we. Babana bishimye.

20
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Bagiriwe Inama Mbi
Author - Magabi Eynew Gessesse, Elizabeth Laird
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Brian Wambi
Language - Kinyarwanda
Level - First words