Kubara amashu
Penny Smith
Magriet Brink

Nyina wa Kagabo amaze icyumweru cyose asarura amashu. Buri wa gatandatu Umutesi, Muneza na Dukuze bafasha nyina wa Kagabo gukora imirimo yo mu murima. Uyu munsi, aba bana baramufasha kubara amashu no kuyapakira mu makarito. Nibarangiza, se wa Kagabo arayajyana ku isoko kuyagurisha.

1

Abo bana bateze tagisi, ibasiga hafi y'umurima w'imboga. Bakiva muri tagisi batangajwe no kubona ikirundo kinini cy'amashu hafi y'imodoka ishaje ya se Kagabo. Umutesi yariyamiriye ati: "Mbega amashu menshi! Byanze bikunze aragera ku gihumbi."

Dukuze aramuhakanya ati: "Ntibishoboka! Abaye menshi yaba ari nkamagana abiri gusa."

2

Nyina wa Kagabo yari abategerereje n'ubwuzu bwinsi nuko arabasuhuza ati: "Murakaza neza bana bange! Nishimiye kubabona mwese hano. Mureke tuge ku murimo. Mugomba kubara amashu cumi n'abairi muyashyira mu makarito yabugenewe. Mfite amakarito makumyabiri. Babiri muri mwe murapakira amakarito arindwi umwe umwehanyuma umwe usigaye arapakira amakarito atandatu."

3

Abana bageze ku kirundo cy'amashu batangiye kumvikana uko baribuze kuyabara. Muneza aravuga ati: "Ayange ndayabara abirabiri." Dukuze aravuga ati: "Gewe ngiye kubara anane ni byo byihuta." Dawidi aravuga ati: "Gewe ndabara atatatatu simbara nkamwe."

4

Mukanya gato abana bari bujuje amakarito makumyabiri. Nyina wa Kagabo arabashima ati: "Mwakoze neza cyane." Arakomeza ati: "Ko ndeba hari amashu yasagutse." Yigira inama yo kuyagaburira ingurube ze kuko ziyakunda cyane. Abaza abana ati: "Mwapakiye amashu angahe mu makarito? Ayasigaye angina iki?"

5

Akazi gasigaye ni ukwandi ibiciro ku makarito no gufasha so gupakira ayo makarito mu modoka Mugomba gupakira amakarito icumi mu ruhande rumwe rw'imodoka, andi icumi mu rundi ruhande kugira ngo atwarike neza.

6

Se wa Kagabo aravuga ati: "Turi hafi kurangiza. Reka turebe umubare w'amakarito tugombagushyira muri buri ruhande kugira ngo imizigo igende neza."

7

Nyuma y'umwanya muto, amakarito yose uko ari makumyabiri yari yapakiwe mu modoka. Se wa Kagabo imodoka ayiha umuriro yerekeza ku isoko. Yaribwiye ati: "Nindamuka ngurishije aya makarito yose, nzabona amafaranga yo kuvugurura ikiraro k'ingurube zange, ntungure n'abana bange mbagurira ibintu byiza."

8

Basubiye mu murima mama, nyina wa Kagabo n'abana buhira ibihingwa baranabyufira. Byageze saa sita zuzuyebose bananiwe. Nyina arababwira ati: "Igihe cyo kujya kuruhuka kirageze; mwafindura icyo nabahishiye uyu munsi?"

9

Yihinnye mu nzu ajya kubazanira utuntu yari yabahishiye. Abana bategereje n'amatsiko menshi bashaka kureba icyo abazanira. Yagarutseyahishe ibyo bintu mu itaburiya.

10

Nyina aje arababaza ati: "Ni nde wafora ibyo mbazaniye?" Nuko ahita afungura itaburiya, pome zisesekara ku meza. Dukuze ariyamira ati: "Nari nabifoye." Nuko nyina abwira abana ati: "Mwibuke komugombakugabana mukaringaniza, ntihagire uryamira abandi."

11

Abana babaze pome ebyirebyiri inshuro umunani, hasigara imwe kuko yose hamwe yari 17.

12

Hakurikiyeho kugabana ntwawe uryamiye abandiNuko hasigara pome ebyiri. Abana bashyize pome zabo mu bikapu bajya mu rugo. Ubwo buri wese yatahanye zingahe?

13

Dukuze yabagejejeho igitekerezo cye ati: "Nimureke izi pome ebyiri zasigaye tuzisaturemo ibisate tubigabane. Muneza arabaza ati: "Ubwo buri wese aratwara ibice bingahe?" Dukuze aramwenyura ati: "Nzi igisubizo."

14

Muri ako seaba araje avuye ku isoko. Imodoka yarimo ubusa; ise avugana akanyamunea ati: "Amashu yose bayaguze. Ubu noneho nshobora gusana ikiraro k'ingurube zange, namwe nkabagurira umupira wo gukina mwashakaga."

Abana babyakirana ibyishimo bati: "Urakoze papa!"

15

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Kubara amashu
Author - Penny Smith
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Magriet Brink
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs