Abana ku mugezi
Nombulelo Thabane
Wiehan de Jager

Mama yaratubwiye ati: "Butera, Mariya nawe Mutoni, muge gukina. Sinshaka kubabona imbere yange."

Twahise tugenda.

1

Mutoni aravuga ati: "Tuge ku mugezi twoge. Butera ati: "Wibuke ko mama yatubujije koga mu mugezi!"

2

Bageze ku mugezi bakuramo imyenda n' inkweto. Bafata ikemezo cyo kumara umwanya mu mugezi boga.

3

Barasetse barishima cyane. Bishimiye koga mu mazi akonje.

4

Nyuma Mariya aravuga ati: "Mureke twoge vuba dutahe. Mama ataza kubimenya.
Mutoni na Butera barabyemera.

5

Bamaze koga, bashakisha imyenda yabo hose barayibura.

6

Bashakishije ahantu hose baraheba.
Barabazanya bati: "Ubu turabwira mama ngo iki?"

7

Hashize akanya Butera aravuga ati: "Murebe inka! Irimo irarya ishati ya Mutoni!"
Mutoni atangira kurira.

8

Babonye indi nka hirya. Mariya ariyamira ati: "Irimo irarya ijipo yange!"
Mariya na we atangira kurira.

9

Bageze mu rugo bambaye amakariso gusa. Babwira mama wabo ko inka zariye imyenda yabo. Yabahaye igihano batazigera bibagirwa.

10

Subiza ibi bibazo:

1. Vuga amazina yose ari muri aka gakuru?
2. Abana bamaze koga, byabagendekeye bite?
3. Urumva bariya bana barahanishijwe iki?

11
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Abana ku mugezi
Author - Nombulelo Thabane, Tessa Welch
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences