Impyisi n' Akanyamasyo
Alice Mulwa
Salim Kasamba

Kera mu mudugudu wa Mukoni hari Impyisi ikagira umururumba.

1

Mu mudugudu byegeranye, hari hatuye Akanyamasyo kakagira ubwoba n'isoni. Impyisi n' Akanyamasyo byari inshuti.

Impyisi yaje kumva ko mu burengerazuba bw'umudugudu wabo hari inzuki zikora ubuki buryoshye cyane.

2

Izi nzuki zagendaga rimwe mu mwaka, zikamara icyumweru cyose zitagera mu mitiba yazo.

Impyisi ibwira Akanyamasyo iti: "Tugomba kujya kurya buriya buki mbere y'uko inzuki zigaruka."

3

Akanyamasyo kagize ubwoba bwo kujyayo, ariko kagira n'isoni zo guhakanira Impyisi.

Bukeye izi nyamaswa zombi ziragenda kugira ngo zihakure ubuki muri ya mitiba. Impyisi yagendaga yihuta, naho Akanyamasyo kakayigenda inyuma gahorogahoro gafite ubwoba.

4

Zazamutse umusozi, zirawumanuka zigera mu kibaya, zambuka imibande.

Zaje kugera aho zambuka umugezi munini uri mu burengerazuba, ndetse zirakomeza zigera kure cyane.

5

Kera kabaye zibona imitiba mu biti ku musozi. Ubwo Impyisi yirukaga mu biti n'imbaraga nyinshi.

Akanyamasyo ko kahageze kacitse integer, gashonje kandi kananiwe.

6

Igihe impyisi yari igeze ku mutiba munini, ntiyigeze iwutaho umwanya.

Yabwiye Akanyamasyo iti: "Gira vuba wurire iki giti umanure uriya mutiba."

7

Akanyamasyo kagerageje kurira igiti. Kari kazi ko gashobora kunyerera kakitura hasi.

Ibi byateye Impyisi umujinya maze itangira guhumira Akanyamasyo.

8

Akanyamasyo kamaze kugera ku mutiba, katangiye kumva inzuki ziduhira. Burya zari zikiri mu muzinga!

Akanyamasyo kahise gahanuka mu giti, na wa mutiba urahanuka witura ku Kanyamasyo.

9

Ubuki bwakamenetseho buragatwikira ntikagaragara.

Impyisi na yo yatangiye kuburigata. Inzuki hamanuka zo zararakaye!

10

Inzuki zose zatangiye kudwinga Impyisi umubiri wose.

Impyisi yagerageje kwiruka ngo ikize amagara yayo, inzuki na zo zirayikurikira.

11

Impyisi yamanutse umusozi, yambuka umugezi, yambukiranya imibande ndetse n'ibibaya.

Inzuki na zo zarayikurikiye zigenda ziyidwinga inzira yose.

12

Ubwo Akanyamasyo aho kakiri munsi y'umutiba kumvaga nta rusaku.

Umutiba n'ubuki byari byumiye ku mugongo wako.

13

Hashize umwanya muto kibaza, Akanyamasyo kasanze bitakiri ngombwa kwihisha mu gihuru.

Kari kabonye igikonoshwa gishya gikoze mu buki kandi gikomeye gishobora kukarinda.

14

Impyisi yarananiwe cyane kandi irabyimbagana, bituma icika intege yitura hasi mbere y'uko igera imuhira.

Aho izanzamukiye isanga umurizo wayo wahindutse ubucocero kubera ko inzuki zawudwingaguye.

15

Uku ni ko Akanyamasyo kabonye igikonoshwa gikomeye, ndetse ni nako Impyisi yabonye ibicocero.

Impyisi yarahiye kutazongera kwiba ukundi. Gusa, Impyisi n'Akanyamasyo ntibyakomeje kuba inshuti.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Impyisi n' Akanyamasyo
Author - Alice Mulwa
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Salim Kasamba
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs