Abana babiri b'inshuti
Belainesh Woubishet
Jesse Pietersen

Habayeho umwana w'ihene n'uw'ingwe. Maze baba inshuti magara.

1

Bajyanye ku gasozi bagiye gukina.

2

Batashye mu rugo bakererewe cyane.

3

Umwana w'ihene abwira nyina ati: "Mama, nahuye n'inshuti nziza. Ndishimye cyane, kandi tuzongera duhure ejo dukine."

4

Nyina aramusubiza ati: "Yooo! Mwana wange. Nishimiye ko wagarutse amahoro. Umenye ko atari inshuti yacu. Ejo ntuzongere guhura na we."

5

Umwana w'ingwe na we yari yahuye na nyina. Yaramubwiye ati: "Mama, nahuye n'inshuti nziza. Ndishimye cyane. Tuzongera duhure ejo dukine."

6

Nyina aramusubiza iti: "Yooo! Mwana wange, mbabajwe n'uko utariye uwo mwana w' ihene. Ejo nimuhura, uzamwice umurye."

7

Umunsi wakurikiyeho, umwana w'ingwe yagiye aho umwana w'ihene yari atuye.

8

Icyo gihe umwana w'ihene ntabwo yari hanze. Yari yihishe mu nzu hamwe na nyina.

9

Umwana w'ingwe arahamagara cyane ati: "Ngwino tuge ku gasozi gukina."

10

Umwana w'ihene aramusubiza ati: "Ntabwo tukiri inshuti ukundi. Numviye mama. Abana beza bumvira ba nyina."

11

Umwana w'ingwe ararakara cyane. Asubira kwa nyina ababaye.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Abana babiri b'inshuti
Author - Belainesh Woubishet
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Jesse Pietersen
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences