Inkende n'amapfa
Alice Edui
Salim Kasamba

Kera Imvura yarabuze, maze ubutaka buruma.

1

Inkende imwe irasuhuka ijya gushaka amazi n'ibyo kurya.

2

Yuriye imisozi, yambuka ibibaya.

3

Yaje kugera ahantu hitwa i Bwiza.

4

Inkende yishimiye cyane aho hantu.

5

Yariye imbuto maze irabyibuha. Ariko ikumbura inshuti zayo.

6

Yafashe urugendo isubira imuhira.

7

Izindi nkende zishimiye cyane kongera kubona mugenzi wazo agarutse.

8

Zarayibajije ziti: "Aho hantu heza heze imbuto ni hehe?"

9

Inkende irazisubiza iti: "Nzahabajyana."

10

Zageze i Bwiza nazo zirahakunda. Zifata umwanzuro wo kuhigumira burundu.

11

Nyamara inkende zo mu Bwiza zo zagize impungenge.

12

Zaravuze ziti: "Izi nkende zatujemo zizatumarira imbuto."

13

Inkende zo mu Bwiza zijya gutera inkende zahasuhukiye.

14

Inkuru muri zo iti: "Kuki turwanira ibiryo kandi dufite ibyaduhaza twese!"

15

Ibyo koko byari ukuri. Nuko inkende zose ziyemeza kubana mu mahoro.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Inkende n'amapfa
Author - Alice Edui
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Salim Kasamba
Language - Kinyarwanda
Level - First words