Impaka ku murimo urusha iyindi akamaro
Beatrice Inzikuru
Wiehan de Jager

Mu mudugudu wacu abantu bagiye impaka. Buri wese yashakaga kumvikanisha ko umuriko akora ari wo urusha iyindi akamaro.

1

Umwarimu ati: "Umurimo wacu wo kurera ni wo urusha iyindi akamaro. Hatabayeho abarimu ntimwashobora kujya ku ishuri ngo mwiyungure ubumenyi. "

2

Umwubatsi na we ati: "Abubatsi ni twe dufite akazi karusha utundi akamaro. Mutadufite, ntimwabona amashuri mwigiramo, nta n'ubwo mwagira amazu muraramo."

3

Umubaji ati: "Nimuvuge muvuye aho! Ababaji ni twe dufite akamaro cyane. Nta babaji, nta ntebe n'ameza mwabona yo gushyira mu mazu yanyu no mu mashuri."

4

Hataho umuganga, na we ati: "Dufite umurimo uhiga iyindi. Abaganga n'abaforomo tutabayeho, indwara ntizabamara?"

5

Ubwo umuhinzi na we ati: "Nta soni? Mwiyibagije umurimo w'ubuhinzi? Abahinzi tutabayeho se mwarya ibyo mukuye he?"

6

Haba haje umunyeshuri na we ati: "Abanyeshuri ni twe dufite akazi gakomeye cyane. Hatabayeho abanyeshuri, nta mwarimu, nta mwubatsi, nta muganga, nta muhinzi, emwe nta n'umubaji babaho!"

7

Aha ni ho impaka zarangiriye. Abantu bose bemeranya ko imirimo yose ifite akamaro. Ari abarimu, ari abubatsi, ari abaganga, ari abahinzi, ari n'ababaji, bose barakenewe. Ariko kandi, buri wese agomba kubanza kuba umunyeshuri.

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Impaka ku murimo urusha iyindi akamaro
Author - Beatrice Inzikuru
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs