Imbuni n'Intare y'ingore
Daniel Nanok
Brian Wambi

Imbuni n'Intare y'ingore bari bafitanyeubucuti bukomeye. Bombi bari bifite abana batoya.

1

Imbuni yagaburiraga imishwi yayo neza.

2

Abana b'Intare bo bari bafite uturyo dukeya.

3

Intare yitegereje iyo mishwi y'Imbuni, iratekereza iti: "Iyi mishwi ni myiza pe! Icyampa ikaba iyange."

4

Igihe Imbuni yari yagiye, Intare yaraje iyitwara imishwi maze iyijyana iwayo.

5

Imbuni igarutse mu rugo yahasanzeabana by'intare gusa. Yateye hejuru iti: "Abana bange bari he?"

6

Imbuni yarirutse ijya mu nzu kwa Ntare, maze ihasanga imishwi yayo iri kumwe n'Intare.

7

Intare yanze ko Imbuni itwara imishwi yayo. Iratontoma igira iti: "Ubu imishwi yabaye iyange. Nawe utware abana bange."

8

Imbuni yaribajije iti: "Ubu ndakora iki kugira ngo nsubirane abana bange?"

9

Nuko irongera iratekereza iti: "Ngiye gutumiza inama ihuza inyamaswa zose."

10

Nuko inyamaswa zosezitabira iyo nama.

11

Inzovu yari iyoboye inama isabaImbuni n'Intare kwisobanura.

12

Inyinshi mu nyamaswa zatinye gutunga agatoki Intare.

13

Kera kabaye, inkima yaratinyutse iravuga iti: "Abana bashaka kumera nk'inyoni ni ab'Imbuni."

14

Inkima ikimara kuvuga ityo yahise irengera mu mwobo.

15

Intare yarababaye cyane. Irikubura n'abana bayo.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Imbuni n'Intare y'ingore
Author - Daniel Nanok
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Brian Wambi
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences