Magorwa
Lesley Koyi
Wiehan de Jager

Mu mugi umwe munini, hatandukanye cyane no mu muryango aho umwana yitabwaho, habaga agatsiko k'abana b'abahungu bo mu muhanda. Iminsi yose bayakiraga uko ije.

Igitondo kimwe, abo bahungu barabyutse bazinga udukarito twabo bari barayeho ku mabaraza. Kugira ngo basusuruke, bacanye umuriro wo kota. Muri ako gatsiko harimo umwana witwa Magorwa. Akaba ari we wari muto muri bo.

1

Ababyeyi ba Magorwa bapfuye afite imyaka itanu gusa. Yahise ajya kuba kwa nyirarume. Uwo nyirarume ntiyamwitagaho.

Ntabwo yamuhaga ibiryo bihagije. Ahubwo yamukoreshaga imirimo myinshi kandi ivunanye.

2

Iyo Magorwa yabyinubiraga cyangwa agashaka kugira icyo abaza, nyirarume yaramukubitaga.

Iyo Magorwa yabazaga niba azajya ku ishuri, nyirarume yaramukubitaga akamubwira ati: "Uri igicucu ku buryo ntacyo wakwiga ngo ukimenye."

Hashize imyaka itatu afashwe ako kageni, yahisemo kuva muri urwo rugo. Nuko atangira kuba mu buzima bubi bwo mu muhanda.

3

Ubuzima bwo mu muhanda bwari bugoye cyane kuko kugira ngo babone ifunguro rya buri munsibyari intambara. Rimwe barafatwaga bagafungwa, ikindi gihe bagakubitwa.

Igihe babaga barwaye, nta muntu wo kubitaho babonaga. Abo bana bari batunzwe no gusabirizandetse no kugurisha amashashi,amacupa n'ibindi batoraguye. Ubuzima bwari bugoye cyane kuko bahoraga barwana n'utundi dutsiko bari bahanganye, twashakaga kuyobora no kwigarurira amaseta yose y'uwo mugi.

4

Umunsi umwe, ubwo Magorwa yari arimo kureba aho bamena imyanda, yatoraguyemoagatabo k'inkuru gashaje. Yagahanaguyeho umukungugu maze agishyira mu ruhago rwe. Buri munsi yafataga ako gatabo akareba amashusho ariko ntiyari azi gusoma.

5

Amashusho yavugaga ku muhungu wari ufite inzozizo kuzaba umuderevu w'indege. Magorwa yatangiye kujya arota yabaye umuderevu w'indege.

Rimwe na rimwe yiyumvaga nk'aho ari uwo muhungu uvugwa mu nkuru.

6

Umunsi umwe Magorwa yari ahagaze ku muhanda asabiriza kandi hari hakonje. Haje umugabo aramwegera aramubwira ati: "Uraho! Nitwa Tomasi. Nkora hafi aha, ahantu ushobora kubona ibyo kurya."

Yamweretse inzu isize irangi ry'umuhondo ifite igisenge cy'ibara ry'ubururu. Uwo mugabo aramubwira ati: "Nizere ko uza bakaguha ibiryo." Magorwa yitegereje uwo mugabo anitegereza iyo nzu. Nuko aravuga ati: "Ndareba," nuko ahita yigendera.

7

Amezi yakurikiyeho, Tomasi yakundaga kugendagenda aho abo bana bo mu muhanda bakundaga kuba bari. Yakundaga kuganira n'abantu, cyane cyane abana bo mu muhanda.

Yakundaga kumva inkuru z'ubuzima bw'abantu. Yarangwaga no gutuza ndetse no kubaha abandi. Bamwe muri ba bana bo mu muhanda batangiye kujya kuri yanzu isize irangi ry'umuhondo maze bakabagaburira.

8

Magorwa yari yicaye iruhande rw'umuhanda yitegerezaamashusho mu gitabo cye, maze Tomasi araza amwicara iruhande.

Tomasi aramubaza ati: "Iyo nkuruiravuga iki?" Magorwa aramusubiza ati: "Iravuga ku muhungu wabaye umuderevu w'indege."

Tomasi arongera aramubaza ati: "Uwo muhungu yitwa nde?" Magorwa amusubiza mu ijwi rituje ati: "Simbizi kuko ntazi gusoma."

9

Uko bahuraga Magorwa yabwiraga Tomasi inkuru y' ubuzima bwe. Yamubwiye inkuru ya nyirarume n'impamvu yatumye avayo. Tomasi ntiyavugaga menshi, habe no kubwira Magorwa icyo agomba gukora, ahubwo buri gihe yamutegaga amatwi yitonze.

10

Magorwa ari hafi yo kuzuza imyaka icumi y'amavuko, Tomasi yamuhaye igitabo gishya kirimo udukuru. Icyogitabo cyavugaga ku muhungu wo mu cyaro wakuze aba umukinnyi w'ikirangirire w'umupira w'amaguru.

Tomasi yasomeye Magorwa icyo gitabo inshuro nyinshi. Nuko umunsi umwe aramubwira ati: "Indatekereza ko igihe kigezengo uge ku ishuri wige gusoma. Urabyumva ute?"

Tomasi yamusobanuriye ko azi ahantu abana bashobora kwiga bacumbikiwe.

11

Magorwa yatekerezaga aho hantu hashya n'uko azajya kwiga.

Mbese byazagenda bite ibyo marume yavuze bibaye impamo ko ndi igicucu kidashobora kwiga ngo kimenye? Byagenda bite agezeyo bakazajya bankubita?

Byamuteye ubwoba aribwira ati: "Mbona icyaba kiza ari ukwigumira mu muhanda."

12

Yaje kubwira Tomasi ubwoba afite. Nuko Tomasi aramuhumuriza amwizeza ko aho hantu hashya azahagirira ubuzima bwiza cyane kurushaho.

13

Nuko Magorwa ajya kuba muri ya nzu akajya abana n'abandi bahungu babiri mu cyumba. Bose hamwe bari abana icumi muri iyo nzu.

Babanagamo n'uwo bitaga nyirasenge wabo Kamaliza n' umugabo we, imbwa eshatu, injangwe imwe n' ihene imwe ishaje.

14

Nuko Magorwa atangira ishuri ariko ntibyari byoroshye. Yari afite byinshi agomba kwiga ngo afate abandi. Rimwe na rimwe yumvaga acitse intege ashaka kuva mu ishuri.

Ariko yakwibuka inkuru y'umuderevu w'indege n'iy'umukinnyi w'ikirangirire yasomewe mu bitabo by'inkuru, bikamutera akanyabugabo ntacike intege.

15

Magorwa yari yicaye mu busitani bw'inzu asoma igitabo k' inkuru yakuye ku ishuri.

Tomasi yaraje amwicara iruhande aramubaza ati: "Inkuru urimo gusoma iravuga iki?" Magorwa aramusubiza ati: "Ni inkuru y'umuhungu wabaye umwarimu."

Tomasi aramubaza ati: "Uwo muhungu yitwa nde?" Magorwa avuga amwenyura ati: "Izina rye ni Magorwa."

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Magorwa
Author - Lesley Koyi
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - Read aloud