Mugabane muringanize!
Penelope Smith
Magriet Brink

Ni ku wa Gatandatu mu gitondo,ku zuba ry'agasusuruko. Mariza, Dukuze na Dusabe bari gufasha nyina Kabagwira mu murima w'imboga. Abana bafite akamenyero ko gufasha ababyeyi imirimo yo mu murima mu masaha ya mbere ya saa sita.

Bashyira ifumbire mu murima, bakabagara, bakuhira imbuto hanyuma bagasarura imboga zeze.

Uyu munsi, buri mwana arajyana mu rugo inkeri, imboga za epinari na karoti yasaruye mu murima.

1

Buri gihe Kabagwira aha abana be ibihembo by'uko baba bamufashije. Hari igihe abahemba gato, shokora, cyangwa akabagurira bombo zo ku gati. Rimwe na rimwe abaha imbuto nk'amapera, imyembe n' amacunga.

Iteka Kabagwira abaha amabwiriza agira ati: "Mugabane muringanize!" Abana bazi neza ko bagomba kugabana ibihembo ku buryo bungana ntawuhenze undi.

2

Uyu munsi Kabagwira yakoze gato y'uruziga ikoze mu nkeri zisa n'iroza yasaruye mu murima we. Abana bicaye ku ntebe mu busitani buri inyuma y'inzu. Bategereje igihembo cyabo.

Nuko Kabagwira aza amwenyura ati: "Nimwakire igihembo cyanyu. Ariko mwibuke ko mugomba kutwara ibingana. Mugabane muringanize kandi ntimushwane!"

3

Mariza ni we utangiye agabanya bagenzi be gato. Afashe icyuma aca uturongo kuri gato hejuru. Abandi bamuhanze amaso. Ntabwo ahise akata gato kuko agomba kubanza kwemeranya na bagenzi be niba yagabanyije ku buryo bungana.

Nuko Mariza arabanza arabereka ati: "Ngiye gukata ibisate bibiri gutya."

4

Dukuze aravuga ati: "Reka da! Kiriya gisate cyo hagati kiraza kuba kinini cyane!"

Dusabe na we azunguza umutwe. Mariza araseka, acugusa intugu maze abwira Dukuze ngo aze na we agerageze kubagabanya.

5

Dukuze avuga yishimye ati: "Ibyo biroroshye. Mpereza icyo cyuma mbikore!"

Abanza guhanagura uturongo Mariza yari yaciye, maze yirigata intoki.

6

Nuko na we aca utundi turongo tugaragaza ibisate bitatu. Ati: "Ngaho nimurebe ibice bitatu turibuze kugabana uko biri bube bingana!"

Mariza na Dusabe bavugira rimwe bati: "Oya, ntibingana!"

7

Dusabe yungamo ati: "Tugabanye ku buryo bungana! Ibisate bigomba kuba bingana kandi biteye kimwe."

Dukuze aramubwira ati: "Ngaho nawe gerageza utugabanye. Dusa! Ndabizi ntiwabishobora."

8

Dusabe ariyumvira maze aravuga ati: "Iyo iyi gato iza kuba ari mpandenye cyangwa se urukiramende, byari koroha!"

Mariza na we ati: "Cyangwa iyo tuza kuba turi bane ngo tugabane iyi gato y'uruziga, nabwo byari koroha."

9

Nuko ishusho iza mu mutwe wa Dusabe. Atekereza akarango gashashagirana kari imbere ku modoka ya se itukura. Buri cyumweru afasha se koza imodoka no guhanagura ako karango.

Ariyamirira ati: "Nabimenye, nabimenye! Namenye uko ndi bubagabanye."

10

Abanza gukoresha icyuma mu gusiba uturongo Dukuze yari yaciye hejuru kuri gato. Nuko aca utundi turongo dutatu kuri gato.

Twari tumeze neza neza nka ka karango kari ku modoka ya se, gafite ibice bitatu bingana.

11

Dukuze n'ibyishimo byinshi ati: "Uradutangaje Dusa!"
Mariza na we arabaza ati: "Ubigenje ute?"

Dusabe araseka. Ryari ibanga yari yabitse ngo aribwire se.

12

Ako kanya Kabagwira asohoka mu nzu. Yari azanye isiniya iriho ibirahuri birimo umutobe w'inkeri. Mariza aramubwira ati: "Reba Mama! Dore Dusabe yashoboye kugabanya gato mo ibisate bitatu bingana."

Na we ati: "Nuko nuko Dusa! Ibisate bitatu bingana! Mwagabanye muraringaniza, muranshimishije mwese! Ngaho nimukate gato murye munywe n'umutobe w'inkeri."

13

Mariza akata gato akurikije uturongo Dusabe yaciye kugira ngo havemo ibisate bitatu bingana.

Mu buryo bwo kwishima, abo bana bagerekeranya ibisate bya gato zabo kugira ngo barebe ko bingana koko.

Baravuga bati: "Ni byo birangana." Nuko bafata gato zabo barazirya.

14

15

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Mugabane muringanize!
Author - Penelope Smith, Hamsa Venkatakrishnan
Translation - Epimaque Niyibizi
Illustration - Magriet Brink
Language - Kinyarwanda
Level - Read aloud