Akabindi ka Marebe
Ritah Katetemera
Brian Wambi

Kera habayeho umugabo n'umugore babyara abahungu batandatu n'umukobwa umwe.

Uwo mukobwa yitwaga Marebe. Ababyeyi bombi bakundaga Marebe cyane kubera ko yitondaga.

1

Nuko ababyeyi babumba akabindi gatoya maze bagaha Marebe nk'impano.

Marebe yaragakundaga cyane, agakunda kugakinisha.

2

Umunsi umwe, basaza be bamumeneye akabindi. Karajanjagurika gasigara ari injyo.

Basaza be babuze icyo bakora. Bajugunya izo njyo mu gihuru.

3

Marebe yashakishije akabindi ke arakabura. Arababara cyane, ararira ndetse yanga kurya ibintu byose.

Yinginga se, nyina ndetse na basaza be ngo bashakishe akabindi ke. Bose bamubwira ko batazi aho kari.

4

Marebe arushaho kugira agahinda. Nuko ava iwabo aragenda, ajya mu ishyamba.

Yurira igiti kirekire cyane. Ababyeyi bashakishije umukobwa wabo.

5

Bageze aho baza kumubona mu ishyamba ari mu bushorishori bw'igiti kirekire cyane.

Baramubwira ngo amanuke aranga. Baramwinginga ngo amanuke ariko akomeza kwanga.

6

Basaza ba Marebe bose bakoranira munsi ya cya giti, baramuririmbira bati: "Bucura bwacu, manuka twitahire! Tuzakubonera akandi kabindi gashya."

7

Marebe we akomeza kubabara cyane.

Atangira kuririrmba afite agahinda agira ati: "Ayiii! Akabindi kange weee!!! Ayiii! Akabindi kange weee!"

8

Marebe yakomeje kwanga kumanuka mu giti. Nuko umwana w'inshuti ye araza agerageza kumuhendahenda ngo amanuke.

Atangira kumuririmbira ati: "Manuka, tuzakubonera akandi kabindi keza."

9

Nuko Marebe yumvishe inshuti ye, atangira kumanuka buhorobuhoro. Inshuti ye ikomeza kuririmba kugeza Marebe ageze hasi.

Marebe n'uwo mwana w'inshuti ye barishimye barahoberana.

10

Nuko bafatana mu biganza basubira mu rugo bishyimye.

Bagezeyo, basanga basaza ba Marebe baramubumbiye akandi kabindi keza karuta aka mbere.

11

Ababyeyi be barishima cyane. Bamutegurira ibirori, maze batumira inshuti n'abavandimwe. Buri wese ashimishwa n'ibyo birori.

By'umwihariko, Marebe yari yishimiye cyane akabindi ke gashya.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Akabindi ka Marebe
Author - Ritah Katetemera, Mulongo Bukheye
Translation - Epimaque Niyibizi
Illustration - Brian Wambi
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs