Ntampaka n'intango yapfuye
Peter Kisakye
Emily Berg

Kera habayeho umugabo witwaga Ntampaka akaba yari yoroye inka. Buri munsi Ntampaka yaragiraga inka ye akanayiha amazi. Ariko akagira akabindi gato ko kubikamo amazi.

1

Ibi byatumye ajya mu rugo rw'umuturanyi we gutira ikibindi kinini cyo kujya aterekamo amazi. Uwo muturanyi yemeye kumutiza intango yagiraga iruta izindi aramubwira ati: "Burya ikibazo cy'umuturanyi wange kiba ari icyange."

2

Hashize iminsi mike, Ntampaka ajya ku mubumbyi agura akabindi gato. Ageze imuhira agatereka muri ya ntango yatiye umuturanyi.

3

Hanyuma yikorera yantango iteretsemo akabindi gato. Ayitirurira wa muturanyi wayimutije.

4

Ntampaka aramubwira ati: "Nari nkuzaniye intango yawe kandi dore yaranabyaye." Umuturanyi biramutangaza cyane ashimira Ntampaka amubwira ati: "Biragaragara ko iwawe muri abanyamugisha rwose!"

5

Nyuma y'iminsi mike, Ntampaka asubira kwa wa muturanyi arongera amutira intango. Ariko noneho yari afite umugambi mubi.

6

Nyir'intango yategereje ko Ntampaka yayitirura araheba. Ageze aho, afata inzira ajya iwe aramubwira ati: "Nari nje gutwara ya ntango yange."

7

Ntampaka aramusubiza ati: "Nshuti yange rero, intango yacu yarapfuye. Ubu nari ngiye kuza iwawe kukubwira iyo nkuru mbi."

8

Umuturanyi asa n'ukubiswe n'inkuba yiterera hejuru. Ararakara cyane atonganya Ntampaka ati: "Aho nabereye sinigeze numva aho ikibindi gipfa!"

9

Ntampaka aramusubiza ati: "Nshuti yange ukwiriye kubyemera. Ikintu cyose gishobora kubyara kigomba no gupfa. Nange nababajwe cyane n'urupfu rw'iriya ntango."

10

Umuturanyi yari yarakaye cyane bituma ajyana Ntampaka mu rukiko. Umucamanza amaze kubatega amatwi bombi asanga nyir'intango ariwe uri mu makosa.

11

Aramubwira ati: "Igihe Ntampaka yakubwiraga ko intango yabyaye warabyemeye. None rero ugomba kwemera n'ibyo akubwira ko igifite ubuzima cyose, kikagira ubushobozi bwo kubyara kigomba no gupfa. Ibyo ni ukuri ntabwo abeshya." Ng'uko uko umucamanza yaruciye.

12

Umuturanyi wa Ntampaka ataha aseta ibirenge. Ntampaka yegukana intango abikesheje amayeri ye.

13
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Ntampaka n'intango yapfuye
Author - Peter Kisakye
Translation - Aloysie Uwizeyemariya
Illustration - Emily Berg
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs