Ngerageze na Magirirane
Magabi Eynew Gessesse
Brian Wambi

Kera habayeho abagabo babiri, Ngerageze na Magirirane. Bari baturanye kandi bombi ari abakene.

Umunsi umwe Ngerageze abwira Magirirane ati: "Uyu munsi ndajyana amasaka ku isoko. Araremereye kandi isoko riri kure. Uwampa amafaraga ahagije ngo nigurire indogobe."

1

Magirirane azunguza umutwe ati: "Nange uyu munsi ndajya ku isoko kugura ibyungo. Biraba biremereye nta kabuza.

Nange uwampa indogobe rwose. Kandi amafaranga mfite make ntiyayigura."

2

Ngerageze yunguka igitekerezo aramusubiza ati: "Reka dufatanye tuyigure. Urishyura igice nange nishyure ikindi. Nzajya nyijyana ku isoko icyumweru kimwe, nawe uyijyane ikindi."

Ngerageze na Magirirane bagura indogobe. Bamara igihe bombi bishimye.

3

Umunsi umwe, Ngerageze apfusha se aramuzungura. Amasambu, amashyamba, inka n'intama bya se biba ibye.

Yari abaye umukire atagikeneye gukorana na Magirirane. Yashakaga uruhare rwe ku ndogobe.

Ngerageze abwira Magirirane ati: "Imbwa zange zikeneye inyama none ndashaka kuzibagira indogobe. Ubwo uratwara igice cyawe, nange njyane icyange."

4

Ngerageze atera hejuru ati: "Nta nyama nkeneye. Icyo nshaka ni indogobe. Niba ushaka kuyibaga urampa amafaranga y'umugabane wange."

Ngerageze ararakara ati: "Nta mafaranga nguha. Igice k'indogobe ni icyange kandi ndagishaka."

Magirirane aramusubiza ati: "Noneho reka tuge mu rukiko umucamanza adukiranure."

5

Ngerageze na Magirirane bajya mu rukiko urubanza rwabo rwakirwa n'umucamanza mubi. Ntiyategaga amatwi ngo yumve neza ikibazo.

Arababaza ati: "Indogobe ni iyanyu mwembi?" Bati: "Yego."

Umucamanza ati: "Ubwo rero, umwe ayifiteho igice n'undi igice. Bityo niba Ngerageze ashaka igice ke ashobora kugifata. Nimugende muyice muyigabanyemo kabiri."

6

Uwo mwanzuro washimishije Ngerageze. Maze yica indogobe atwara icya kabiri k'inyama zayo azishyira imbwa ze.

Magirirane biramubabaza aratekereza ati: "Indogobe yange iragiye. Ubu ni nge ugiye kujya nikorera ibintu byose!"

7

Ntibyateye kabiri, Ngerageze ashaka kubaka indi nzu aribwira ati: "Iyi nzu ishaje nzayitwika nubake inshya kandi nini." Atangira gusohora ibintu mu nzu.

Magirirane amubonye amubaza ibyo arimo. Ngerageze amubwira ko ashaka gutwika inzu ye akahubaka indi.

Magirirane bimutera impungenge aramubwira ati: "Ariko inzu yawe yegeranye n'iyange. Nuyitwika nange uzantwikira."

8

Ngerageze ararakara ati: "Ntushake kumbuza! Iyi nzu narayiyubakiye nzayitwika nimbishaka." Ngerageze atera hejuru ati: "Oya sinabyemera. Reka tubijyane mu butabera badukiranure."

Wa mucamanza mubi ntiyabatega amatwi neza ngo yumve impungenge zirimo. Ategeka Magirirane kureka Ngerageze agatwika inzu kuko ari iye ntawamubuza kuyitwika.

9

Ngerageze aritwikira. Umuyaga uhushye, ugurukana umuriro ugwa ku gisenge k'inzu ya Magirirane ako kanya na yo irashya.

Basubira ku mucamanza, Magirirane amuregera ko Ngerageze yamutwikiye inzu, none akaba agomba kumwishyura.

Umucamanza amubwira ko Ngerageze yitwikiye. Ati: "Ahubwo umuriro ni wo wagurutse uragutwikira si Ngerageze. Bityo rero ntagomba kukwishyura."

10

Magirirane arababara cyane. Yari abuze indogobe n'inzu, asigaranye umurima gusa.

Buri munsi yazindukiraga mu murima we, bwakwira we n'umuryango we bakaryama munsi y'igiti.

11

Igihe k'isarura kegereje, Magirirane yari yarakoze cyane. Ubwo cyari igihe ke cyo kufira imyaka no kwirukana inyoni.

Yari afite amashaza meza mu murima we.

12

Umunsi umwe, abahungu ba Ngerageze bagiye gusura se, banyura mu murima wa Magirirane. Umuhungu umwe ariyamira ati: "Mbega amashaza aryoshye!"

Ubwo bose bayiraramo batangira kuyakota. Mu mwanya muto bari bayamaze.

13

Magirirane yari avuye ku rugendo rwa kure, anyarukira mu murima we. Ahasanga abo bahungu abasaba kumusubiza amashaza ye.

Baramusubiza bati: "Kuyagusubiza byo ntibishoboka kuko twayariye. Ahubwo genda ubibwire data arayakwishyura."

14

Magirirane ajya kureba Ngerageze aramubwira ati: "Abahungu bawe bankoteye amashaza."

Ngerageze yemera kuyishyura ariko Magirirane aranga ati: "Nta mafaranga yawe nkeneye ndashaka amashaza yange."

Ngerageze atera hejuru ati: "Itonde. Reka iki kibazo tugishyikirize ubutabera budukiranure."

Ngerageze na Magirirane bajya kureba wa mucamanza.

15

Nk'uko bisanzwe, ntiyitondeye kumva ikirego neza, maze abwira Magirirane ati: "Abana ba Ngerageze bakuririye amashaza kandi bagomba kuyagarura. Ubwo rero ubasature ubakuremo amashaza yawe."

Ngerageze ubwoba buramutaha aratakamba ati: "Ariko nansaturira abahungu barapfa. Rwose mugenzi wange Magirirane, ndakwinginze reka nkwishyure amafaranga."

Magirirane aramusubiza ati: "Amafaranga nayashakaga cya gihe wicaga indogobe yacu. Ubu ntayo nkeneye ndashaka amashaza yange."

16

Magirirane afata icyuma ke. Ngerageze aratakamba ati: "Mbabarira n'ubwo nagutwikiye inzu ndakubakira indi nshyashya."

Magirirane ati: "Nta nzu nshya nshaka. Icyo nshaka ni amashaza yange." Atangira gutyaza icyuma.

Ngerageze aratakamba cyane ati: "Oya weee! Mbabarira tuge kureba abakuru b'umuryango. Rwose girira ko twigeze kuba inshuti ureke abakuru badukiranure!"

17

Nuko Ngerageze na Magirirane bajya kureba abakuru b'umuryango.

Abakuru baganira na bo biratinda. Ibyo birangiye babwira Ngerageze bati: "Warakosheje igihe wangaga kwishyura Magirirane igice ke k'indogobe. Urasubira umutwikira inzu, none n'abahungu bawe bamuririye umusaruro."

18

Bahindukirira Magirirane bati: "Urashaka kwica abahungu ba Ngerageze. Ibyo na byo si byo. Dore rero umwanzuro dufashe.

Ngerageze agomba guha Magirirane icya kabiri cy'amashyamba ye, ik'isambu ye, bakanagabana inka n'intama ze. Bityo mwembi mukabana mu mahoro."

19

Ubwo Ngerageze aha Magirirane icya kabiri cy'umutungo we.

Babana mu mahoro ntibongera gutongana.

20
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Ngerageze na Magirirane
Author - Magabi Eynew Gessesse, Elizabeth Laird
Translation - Aloysie Uwizeyemariya
Illustration - Brian Wambi
Language - Kinyarwanda
Level - Read aloud