Nyiramwiza
Amana Yunus
Natalie Propa

Kera habayeho umwami akitwa Kayanja. Yabanaga mu ngoro ye n'umwamikazi n'umukobwa wabo Nyiramwiza.

Nyiramwiza yari afite uburanga bwatumaga abahungu bose bifuza ko yababera umugore. Nyamara se Kayanja yabasabaga inkwano zihenze cyane.

1

Hafi y'ingoro y'umwami hari hatuye umutware w'igihangange witwaga Karinda. Bamwitaga Igihangange kuko abaturanyi be bose bamwumviraga bakanamutinya.

Hari hashize igihe gito umugore w'uwo mutware Karinda yishwe na marariya, bityo akaba yari akeneye kongera gushaka undi mugore.

2

Umutware Karinda arikora no mu ngoro y'umwami ngo agiye gutanga inkwano zo gukwa igikomangoma Nyiramwiza.

Mu gihe bakiganira ku nkwano zizatangwa, umuja Nyirarugwiro arabumva. Nyirarugwiro akaba yari inshuti magara ya Nyiramwiza.

3

Umutware Karinda yemera guha umwami Kayanja inkwano zigizwe na kimwe cya kabiri cy'umutungo we, harimo n'urushinge.

Bategura ubukwe bwa Nyiramwiza na Karinda mu ibanga. Umwami yari azi neza ko umukobwa we atazishimira ikemezo bafashe.

4

Habura icyumweru ngo ubukwe bube, umuja Nyirarugwiro yegera Nyiramwiza aramubwira ati: "Nshuti yange, wari uzi ko so arimo gutegura ubukwe bwawe n'umutware Karinda! Dore harabura icyumweru kimwe ngo butahe."

5

Nyiramwiza ngo abyumve agwa mu kantu, abura icyo akora.

Aratekereza ati: "Ntibishoboka ko nashyingirwa umutware Karinda. Uriya musaza koko! Oya ntibyashoboka! Ngomba kwihutira kubibwira Ngenzi akareba icyo yakora amazi atararenga inkombe."

Ngenzi akaba yari inshuti ya Nyiramwiza.

6

Iryo joro Nyiramwiza atoroka ingoro, arigendera. Iyo se amenya aho yari agiye yari kurakara cyane.

Nyiramwiza yarirutse anyura mu bihuru n'ibigunda, mu ishyamba ry'inzitane no mu mabuye. Yageze kwa Ngenzi ananiwe cyane kandi afite inyota.

7

Ngenzi akimubona aramubaza ati: "Mukunzi wange, ni iki cyatumye umena ijoro ugakora urugendo rungana rutya wenyine?"

Amuzanira amazi, amwereka aho yicara ngo aruhuke. Ngenzi ntiyari gutuza Nyiramwiza ataravuga.

8

Yungamo ati: "Mukunzi wange wagize ikihe kibazo?"

Nyiramwiza yitsa umutima maze avugana agahinda ati: "Data arashaka kunshyingira umutware w'igihangange Karinda. Ariko sinshobora kubana n'uriya mugabo uteye ubwoba. Nari nje kukubwira ko nshaka kwibanira nawe n'ubwo uri umukene. Niteguye kubabarana nawe kuko ngukunda."

9

Ngenzi atera hejuru ati: "Mukunzi wange ko uzi ko ndi umukene, nkaba nta nkwano nabona yo kugukwa uragira ngo ngire nte?"

Nyiramwiza ati: "Ibyo ndabizi ariko ni wowe wenyine twabana nta wundi." Nyiramwiza ariyumvira hashize akanya ati: "Reka dusange umusare Kabera tumubwire atwambutse uruzi. Niduhungira hakurya y'uruzi data ntazigera atubona."

10

Umwami Kayanja agarutse mu ngoro, asanga umukobwa we Nyiramwiza yabuze. Ategeka abagaragu be kumushakira ahantu hose.

Abarinzi b'umwami, ingabo ze, n'abandi bose batangira kumushakisha ariko ntibamubona. Basubira kubwira umwami ko bamubuze.

Ababwira arakaye ati: "Nimusubireyo mumushake."

11

Mu gihe Nyiramwiza na Ngenzi bihutaga ngo bagere ku nkombe yo hakurya y'uruzi, haje ibicu byinshi byijimye.

12

Mu gihe umusare Kabera yari arimo kuzirika ubwato bwe abona abo bakunzi bamugezeho. Ngenzi amusaba ko yabambutsa uruzi.

Kabera arabyanga abasobanurira ko hagiye kuza umuhengeri bityo bikaba bishobora kubateza impanuka.

13

Ngenzi arakomeza aramwinginga amusobonurira impamvu bagomba kwambuka. Akora mu mufuka akuramo umutako mwiza w'agaciro awuha Kabera.

Amaze kumva inkuru y'abo bana no kwakira iyo mpano bari bamuhaye, abagirira impuhwe. Yemera kubambutsa atitaye ku muhengeri.

14

Umwami Kayanja n'umutware Karinda ngo bagere ku ruzi, babona Nyiramwiza na Ngenzi mu bwato. Bamenya ko bahunze.

Ako kanya haza inkubi y'umuyaga uhungabanya ubwato ku buryo umusare Kabera atari agishoboye kubuyobora. Umwami Kayanja atera hejuru ati: "Nyiramwiza mwana wange garukira aho! Ndakubabariye. Ntabwo nguhana kandi na Ngenzi nta cyo mutwara."

15

Nyamara amazi yari yamaze kurenga inkombe. Ubwato buribirindura n'abari baburimo bose bararohama.

Guhera ubwo, buri muturage wo mu gihugu cya Kayanja ashobora gushyingiranwa n'uwo ashaka, yaba umukire yaba umukene.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Nyiramwiza
Author - Amana Yunus
Translation - Aloysie Uwizeyemariya
Illustration - Natalie Propa
Language - Kinyarwanda
Level - Read aloud