Nkuba na Mirabyo
Ogot Owino
Jesse Breytenbach

Kera Nkuba na Mirabyo babanaga n'abantu ku isi.

1

Nkuba yari nyina wa Mirabyo.

2

Mirabyo yagiraga umujinya bityo agakunda gutongana.

3

Iyo Mirabyo yarakaraga, yazengurukaga ahantu hose atwika inzu ari na ko agusha ibiti.

Yangizaga imyaka mu mirima ndetse rimwe na rimwe akica n'abantu.

4

Igihe cyose Mirabyo yagaragazaga iyo myitwarire, nyina yamuhamagaraga mu ijwi rihinda cyane.

Yabaga ari kumubuza gukomeza kwangiza.

5

Nyamara Mirabyo we ntiyahaga agaciro ibyo nyina yamubwiraga.

Yakomezaga guteza abantu ibibazo igihe cyose yabaga afite umujinya.

6

Byageze aho abantu bajya kumuregera umwami.

7

Umwami ngo abyumve, ategeka ko Nkuba n'umuhungu we Mirabyo birukanwa mu mudugudu bari batuyemo.

Umwami yarabaciye abategeka kujya gutura kure y'ingo z'abantu.

8

Ibyo nta cyo byamaze cyane.

N'ubundi iyo Mirabyo yarakaraga ntibyamubuzaga gutwika amashyamba ndetse akica n'abantu.

9

Bidateye kabiri, abantu basubira kuregera umwami.

10

Umwami ategeka noneho Mirabyo na Nkuba kutazongera kuba ku isi ukundi.

Abohereza mu kirere aho batagira ibyo bangiza.

11

Guhera ubwo batura mu kirere, ariko n'ubundi iyo Mirabyo arakaye ntibimubuza gutwika no gusenya.

Nyina Nkuba na we dukunda kumwumva ahinda n'urusaku rukabije abuza umuhungu we kwangiza.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Nkuba na Mirabyo
Author - Ogot Owino
Translation - Aloysie Uwizeyemariya
Illustration - Jesse Breytenbach
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs