Umutonzi w'inzovu
Judith Baker
Wiehan de Jager

Abantu bazi ko inzovu igira umutonzi muremure cyane.

1

Nyamara kera, izuru ry'inzovu ryari rigufi kandi ribyibushye.

Ryari rimeze nk'agakweto gatereye hagati y'amaso.

2

Umunsi umwe inzovu ibyara umwana. Uwo mwana yagiraga amatsiko cyane.

Agashaka kumenya buri nyamaswa yose.

3

Yashakaga kumenya ibyerekeye gasumbashyamba.

Akayibaza ati: "Kuki ufite ijosi rirerire?"

4

Yashakaga kumenya ibyerekeye inkura.

Ati: "Mbese kuki ufite ihembe risongoye?"

5

Yifuzaga kumenya ibyerekeye imvubu.

Yarayibajije ati: "Kubera iki amaso yawe atukura?"

6

Yari afite amatsiko menshi yo kumenya ibyerekeye ingona.

Yabajije nyina ati: "Mbese ingona irya iki?"

7

Inzovu ibwira umwana wayo iti: "Ntukabaze ibibazo nk'ibyo!"

Nuko umwana w'inzovu agira umujinya arigendera.

8

Muri ako kanya haza ikiyoni, gisanga umwana w'inzovu kiramubwira kiti: "Nkurikira tuge ku ruzi. Nitugerayo urabona icyo ingona irya."

9

Umwana w'inzovu aramanuka akurikira ikiyoni ku ruzi.

10

Asesera mu rufunzo yicara ku nkombe z'uruzi.

Areba mu mazi aribaza ati: "Ingona iri he?"

11

Ikintu kimeze nk'ibuye cyari hafi y'inkombe kiramusuhuza kiti: "Uraho!"

Aragisubiza ati: "Uraho nawe!" Arongera ati: "Ese wambwira icyo ingona irya?"

12

Cya kintu kiti: "Unama nkubwire." Umwana w'inzovu arunama.

Cya kintu kiti: "Unama cyane! Komeza!" Umwana w'inzovu arunama cyane.

13

"Kaci!" Ako kanya umutonzi uba ufashwe mu majigo y'ingona.

Ikiyoni kiti: "Ingona irakurarira rero!" Ikiyoni kirigurukira.

14

Umwana w'inzovu yicara ku maguru ye akomeye, arigagaza arakurura. Arakurura, arakurura.

Nyamara ingona ntiyarekura umutonzi.

15

Umutonzi urakweduka, urakweduka, urongera urakweduka.

Bigeze aho ngo umwana w'inzovu yitura hasi agaramye ngo piii!

16

Ingona irongera yibira mu mazi.

Yari irakajwe no kubura ifunguro yari igiye kurarira.

17

Umwana w'inzovu areba umutonzi we. Umutonzi wari wakwedutse uba muremure pe!

Ntiyashoboraga no kureba aho ugarukira!

18

Umutonzi we wari wabaye muremure cyane!

Yashoboraga no kuwukoresha asoroma imbuto mu mashami y'ibiti birebire.

19

Yashoboraga kuwukoresha yiyuhagira mu mugongo.

Nguko uko inzovu zatangiye kugira umutonzi muremure kandi zikoresha imirimo.

20
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umutonzi w'inzovu
Author - Judith Baker, Lorato Trok
Translation - Aloysie Uwizeyemariya
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs