Kera habayeho abakobwa babiri bavaga inda imwe. Umwe yitwaga Nirere, undi akitwa Nyamwari. Ababyeyi babo bari barapfuye.
Bari batuye ku butaka bwumagaye. Nta mvura yagwaga kandi nta n'igihingwa cyaharangwaga. Uwashakaga ibyo kurya wese yagombaga gukora urugendo rurerure kugira ngo abibone.
Nirere yari umukobwa wicisha bugufi, utuje kandi ukunda gufasha abandi.
Murumuna we Nyamwari yari umwirasi kandi ntiyumvaga inama bamugira. Ikindi, ntiyitaga ku bandi.
Umunsi umwe, abo bakobwa babiri nta byo kurya bari bafite. Bagombaga kujya kubishaka.
Nuko Nirere na Nyamwari bafata inzira bagana mu byerekezo bitandukanye.
Muri icyo gihe, hariho umukecuru witwaga Nyiranzage. Abantu bemeraga ko atanga ubukire.
Nyiranzage yari arwaye ibibembe. Umubiri we wari wuzuyeho ibisebe.
Nuko Nyamwari ahura na Nyiranzage.
Nyiranzage aramuhamagara ati: "Uraho mwana wa! Urava he ukajya he?"
Nyamwari asubiza ibibazo byose.
Nuko Nyiranzage aramubwira ati: "Ngwino umfashe kugera iwange, hanyuma nkubwire icyo ukora."
Nyamwari yabwiye uwo mukecuru nabi cyane. Ati: "Nahitamo gupfa aho gukora kuri ibyo bisebe byawe."
Nyiranzage aricecekera, nuko yifuriza Nyamwari urugendo rwiza.
Nyamwari yagenze urugendo rurerure cyane. Agera ahantu hari inzoka, za magurijana, ibinyamushongo n'utundi dukoko.
Yari ananiwe cyane kandi afite intege nke kubera inzara. Amaze kwicara hasi ngo aruhuke, afatwa n'ibitotsi arasinzira. Udukoko dutangira kumuruma.
Nirere na we mu nzira agenda yahuye na wa mukecuru. Yishimiye kubona Nyiranzage, dore ko ari we muntu wa mbere bari bahuye kuva yatangira urugendo.
Nyiranzage amubaza ibibazo bisa nk'ibyo yabajije Nyamwari.
Nirere yemeye gufasha Nyiranzage. Nuko umukecuru aramubwira ati: "Wakoze ibyananiye abandi."
Aramubwira ngo asubire imuhira; nagerayo azahasanga ibyo yifuza byose.
Nirere bimukora ku mutima maze ashimira cyane uwo mukecuru.
Yiruka asubira imuhira maze ahasanga inzu nshya irimo buri kintu cyose, ndetse n'ibyo kurya byinshi. Kuva ubwo aba umukire.
Nubwo Nirere yari yagize umugisha, yababajwe n'uko umuvandimwe we Nyamwari nta cyo yabonye.
Afata ikemezo cyo kujya kumushaka kugira ngo bishimane muri ubwo bukire kandi abashe kumwunga na Nyiranzage.