Bakame na Mpyisi
Mutugi Kamundi
Rob Owen

Kera Bakame na Mpyisi bari inshuti magara. Ibintu byinshi babikoreraga hamwe. Baririmbiraga hamwe ndetse bakanabyinira hamwe.

Umunsi umwe, Bakame aravuga ati: "Nshuti yange, reka dutangire guhingira hamwe, hanyuma tuzabe abakire."

1

Mpyisi arasubiza ati: "Rwose ibyo ni byo, dushobora guhinga ibiribwa byinshi, tukabisarura, hanyuma tukabigurisha abandi."

Nuko Bakame arabaza ati: "Ariko se tuzahinga iki?"

2

Mpyisi atanga igitekerezo ko byaba byiza bahinze ibigori. Bakame arabyemera. Bakame anavuga ko byaba byiza bagabanye imirimo bazakora mu murima. Bakame aravuga ati: "Umurimo wange uzaba uwo kurinda inyoni zizaza kona ibigori."

Nuko abwira Mpyisi ko azarima, agatera imbuto kandi akanabagara.

3

Mpyisi aritotomba avuga ko yahawe imirimo myinshi. Ariko Bakame abwira Mpyisi ko umurimo wo kurinda inyoni ari wo ukomeye cyane kandi ufite akamaro gakomeye.

Ibyo Bakame abisobanura agira ati: "Umurimo wange ntabwo woroshye. Nzurira ibiti kugira ngo nirukane inyoni, ku manywa na n'ijoro. Kandi wowe ntabwo ushobora kurira igiti."

4

Nuko Mpyisi anyurwa n'amagambo Bakame amubwiye. Yemera guhinga umurima wenyine. Kari akazi kenshi. Bakame nta kintu yamufashijeho na gito.

Amaze guhinga, atera ibigori mu murima wose, kandi wenyine. Igihe ibyatsi bibi byari bimaze kumera mu murima, Mpyisi yakoresheje isuka arabirandura.

5

Kari akazi kenshi. Bakame yicaraga ku rutare akaririmba agira ati:

"Inshuti yange ni umukozi, ngewe ndi umujyanama we. Akora nk'imashini, ngewe ndi umuyobozi we. Ubutaka arabusanza, imisozi arayihingagura, imbuto arayitera, ibyatsi bibi arabirandura, hanyuma ibigori tukabisarura."

6

Mu gihe ibigori byari bigiye kwera, Bakame yishimiraga kuririmba ari mu murima, arinze inyoni.

Kurinda inyoni ntabwo kari akazi gakomeye. Ntibyigeze bimubiza icyuya na gato.

7

Hanyuma ibigori bigera igihe cyo gusarurwa. Bakame abwira Mpyisi ko bazagabana umusaruro.

Bakame ati: "Ngewe nzasarura ikintu cyose kiri hejuru y'ubutaka, naho wowe uzasarure ikintu cyose kiri munsi y'ubutaka."

Mpyisi yumva ko ari igitekerezo kiza.

8

Bakame aravuga ati: "Nzabanza gusarura ibyange, hanyuma nawe ubone gusarura ibyawe."

Nuko Bakame asarura ibigori byose byari mu murima, abishyira mu kigega ke.

9

Mpyisi ajya gusarura ibyari munsi y'ubutaka. Aracukura yizeye gukuramo umusaruro mwinshi. Gusa icyo yasanze munsi y'ubutaka yari imizi gusa.

Acukura ahantu hose. Abura icyo asarura.

10

Mpyisi abona ko bamuhenze ubwenge. Ararakara. Asubira mu rugo afite ibitebo birimo ubusa.

Ku mugoroba ajya kwa Bakame afite agahinda kenshi. Abwira Bakame ati: "Reka twongere duhingire hamwe nshuti yange."

11

Mpyisi yungamo ati: "Kuri iyi nshuro, nge nzasarura ikintu cyose kiri hejuru y'ubutaka, hanyuma wowe uzasarure ikintu cyose kizerera munsi y'ubutaka."

Bakame arabyemera. Abwira Mpyisi ko aho kongera guhinga ibigori, byaba byiza bahinduye igihingwa. Nuko bemeranya gutera ibirayi.

12

Mpyisi kandi ashimangira ko noneho bagomba guhingira hamwe, bagatera kandi bakabagara bombi.

Bakame arabyemera. Nuko bakorera hamwe, baririmba.

13

Igihe ibirayi byari bimaze kwera, Bakame abwira Mpyisi gusarura ibiri hejuru y'ubutaka.

Mpyisi aragenda ashakisha ikintu yasaruramo, abura na kimwe. Yabonye gusa amababi y'ibirayi. Asubira mu rugo n'ibitebo birimo ubusa.

14

Bakame asarura ibirayi byinshi kandi binini. Abishyira mu buhunikiro bwe. Mpyisi abonye umusaruro wa Bakame, arababara cyane. Nuko abaza Bakame ati: "Kuki wampenze ubwenge?"

Bakame amusobanurira ko ari we ubwe wihitiyemo gusarura ibiri hejuru y'ubutaka.

15

Mpyisi ararakara cyane. Yirukankana Bakame agira ngo amwihimureho. Bakame ariruka cyane arahunga.

Kuva icyo gihe, Bakame na Mpyisi bahinduka abanzi.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Bakame na Mpyisi
Author - Mutugi Kamundi
Translation - Epimaque Niyibizi
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs