Igikeri n'inzoka
John Emongot
Rob Owen

Kera igikeri n'inzoka byari inshuti magara. Byari bituranye kandi abana babyo bakiniraga hamwe.

1

Umunsi umwe, igikeri kibwira inzoka kiti: "Nshuti yange, nzajya gusura mama mu cyumweru gitaha. Mbese uzamperekeza?"

2

Inzoka iragisubiza iti: "Byanshimisha cyane tujyanye." Igikeri kirayibwira kiti: "Ni byiza cyane. Noneho reka twitegure urugendo rurerure." Cyungamo kiti: "Tugomba kandi gushaka uzasigara aturebera ingo mu gihe tuzaba tudahari."

3

Bisaba inkende ngo ibifashe kuko yagiraga imico myiza kandi ikamenya kwita ku byo ishinzwe. Inkende irabyemera.

4

Mu minsi mike yakurikiyeho, izi nshuti magara uko ari ebyiri zari zihuze cyane, zirimo gushyashyana zitegura urugendo. Igikeri gifata umuswa kiwushyira mu mufuka munini. Nyina yakundaga kurya umuswa cyane.

5

Umunsi uragera, maze izi nshuti zihaguruka mu rukerera zitangira urugendo. Ziza kugera mu ishyamba ry'inzitane. Zikimara kwinjiramo, inkima zariye karungu zirakorana kugira ngo zirwane nazo.

6

Inzoka yari yagize ubwoba ku buryo yahindaga umushyitsi. Yakomezaga gukubita akavugirizo, ariko inkima z'amahane menshi zikomeza kubisatira.

7

Mu gihe inkima zari zigiye kubisingira, igikeri gihita kigonga cyane. Inkima zigira ubwoba zirahunga.

8

Izi nshuti uko ari ebyiri zageze kwa nyina wa Gikeri zishonje kandi zinaniwe. Nyina wa Gikeri aziha umusambi ngo zicareho mu gihe agitegura amafunguro.

9

Ibiryo bimaze gushya, igikeri n'inzoka birakaraba maze biricara ngo birye.

10

Mbere y'uko bitangira kurya, igikeri kiravuga kiti: "Wowe Nzoka, ntabwo warya uryamye hasi. Byaba ari imico mibi rwose. Gerageza wicare neza, naho ubundi mama yakumva ko wamusuzuguye."

11

Inzoka igerageza kwicara nk'igikeri, ariko birayinanira.

12

Ubwo igikeri na nyina byo byari byatangiye kurya.

13

Inzoka itakambira igikeri iti: "Rwose sinshobora kwicara neza pe!" Igikeri nticyayumva.

14

Inzoka umujinya urayica maze ifata ikemezo cyo gusubira imuhira. Ifata inzira igenda idasezeye ku bikeri.

15

Igeze mu nzira, icura umugambi wo kuzaha igikeri isomo kitazibagirwa!

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Igikeri n'inzoka
Author - John Emongot
Translation - Epimaque Niyibizi
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs