Inka y'ihembe rimwe
Sebongile Daniel
Marion Drew

Eeee! Mu rugo hari inka nziza cyane.

1

Ifite ihembe rimwe gusa, kandi nta murizo igira.

2

Irabyibushye cyane, ifite n'igifu kinini.

3

Ni inka ifite imbaraga nyinshi.

4

Umushumba akunda iyi nka cyane.

5

Mu gihe izindi nka ziba zirimo kurisha, yo irisha yonyine.

6

Iyi nka ni indwanyi. Izindi nka ziyisiga yonyine.

7

Uramutse uhuye n'inka imeze nk'iyi, wabigenza ute?

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Inka y'ihembe rimwe
Author - Sebongile Daniel, Mpho Ntlhanngoe, Khothatso Ranoosi
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Marion Drew
Language - Kinyarwanda
Level - First words