Kela habayeho umugabo numugolewe. Bali bafite abahungu batandatu nu mukobwa umwe.. Umukobwa yali yitwa Nantabo. Ababyeyi bombi bakundaga umukobwa gusumba abahungu.
Ababyeyi bakoze agakono gatoya nkigihembo choguha umukobwa wabo. Nantabo yakundaga agagono. Yakundaga kugakinisha.
Umusi umwe abahungu bamenye agakono ka Nantabo. Basazabe ntabwo bali bazi ichogukola. Bataye ibineke mushamba.
Nantabo yashatse agakono ke aliko nti yakabona. Yalilalikiliye, alalila yanga kudya ikintu chose. Yasabye nyina, ise nabasazabe ngo bamushakile inkono ye bose balavuga ngo ntabwo bazi iyili.
Nantabo yilalikiliye no gusumbaho. Yalilutse kuva mulugo dwababyeyi be nuko aja mushamba. Yatalamye igiti kilekile.
Ababyeyi bashatse umukobwa wabo nuko bageze igihe bamusanga mugiti hejulu. Balamubwiye ngo aze hansi nuko alanga. Balamwiginze aliko nabwo alanga.
Basaza be balaje nuko bamulilimbila akalilimbo musi yigiti kavugango. Buchula wachu gwino tuje mulugo tulakubonela agakono gasha.
Nantabo yalabiganye abanyega ngo nyinyinyinyinyinyi.
Nantabo yanze kumanuka. Nuko mushuti we alaza alamulilimbila ngo mushuti wangye gwino tugende mulugo. Tulabona agakono gasha.
Uko Nantabo yunvishije mushutiwe, yatangiye kumanuka hasi. Mushuti we yakomejemo kumulilimbila kugeza igihecho yageze hasi.
Nantabo namugeziwe balishimye chane nuko balahobelana. Nuko basubilayo mulugo hamwe.
Ukobageze mulugo, basaza ba Nantabo nababyeyi be balishimye. Bateguye ubushitsi nuko batumila inshuti. Buli umwe yishimiye ubushitsi nachane Nantabo nagakono ke gasha