Urumuri rw'ubumwe
Ursula Nafula
Brian Wambi

Rukundo na Murenzi ni inshuti. Bakunda kwiruka.

Buri munsi biruka bari kumwe.

1

Umunsi umwe, Rukundo yaravuze ati: "Reka tuzenguruke umugabane wacu. Twiruke mu rwego rwo gushyigikira igitekerezo cy'ubumwe bwa Afurika!"

Murenzi ati: "Ahubwo twatinze! Tugende!"

2

Bafashe ikemezo cyo kwitwaza urumuri rw'ubumwe mu rugendo rwabo.

Batangiriye isiganwa iyo kure mu magepfo y'umugi wa Kepu Tawuni (Cape Town).

3

Baturutse muri Afurika y'Epfo bakomereza ku nkombe z'iburengerazuba.

Banyura muri Namibiya, Angola, Repubulika Ihananira Demokarasi ya Kongo na Kameruni. Baruhukira Abuja.

4

Abasiganwa bo muri Afurika y'Iburengerazuba bifatanyije na bo bageze muri Nijeriya.

Bakomereje hamwe, bakurikira uruzi rwa Nijeri bakomeza mu burengerazuba.

5

Umuyaga wo mu butayu muri Mali wababereye inkomyi.

Murenzi ni we warushaga imbaraga abandi. Nuko arabayobora bakomeza urugendo nta nkomyi.

6

Ku nkombe ya Gineya muri Konakiri abirukaga bari bahindanyijwe n'ivumbi bajya koga mu nyanja.

Hanyuma bakomereza muri Maroke banyuze muri Senegali na Moritaniya.

7

I Kasabulanka abirukaga bakinnye n'urundi rubyiruko ku nkombe z'inyanja.

Hanyuma, barahaguruka berekeza mu majyaruguru ya Afurika.

8

Banyuze muri Alijeriya na Libiya bahagarara mu Misiri kugira ngo basure za piramide.

Bakomeje berekeza iburasirazuba, bakurikiye uruzi rwa Nili bagana muri Uganda.

9

Barirukanse baca mu butayu na pariki bitandukanye. Urundi rubyiruko rwifatanyije na bo bageze i Kampala.

Nuko iryo tsinda ryose rikomereza muri Kenya.

10

I Mombasa bicaye ku mucanga barya umuceri n'amafi.

Maze Murenzi aravuga ati: "Reka dufate urumuri rw'ubumwe turujyane ku musozi wa Kirimanjaro."

11

Ubwo berekezaga muri Tanzaniya Murenzi yituye hasi kubera umunaniro.

Abirukaga bose barahagarara basubira inyuma ngo bamutabare.

12

Murenzi ahereza Rukundo rwa rumuri.

Aravuga ati: "Jyana uru rumuri ku musozi wa Kilimanjaro. Mucane urumuri rw'ubumwe bwa Afurika."

13

Abantu bagaragarije ibyishimo abasiganwaga bagira bati: "Muri intwari zacu!"

Bakimara gucana urumuri rw'ubumwe mu mpinga ya Kilimanjaro, basiganwe basubira mu magepfo ya Afurika.

14

Bahagaze gato boga mu kiyaga cya Malawi.

Rukundo abwira Murenzi ati: "Twavuye mu magepfo tugana mu majyaruguru none turagarutse. Urugendo rwacu ruri hafi kurangira."

15

Abasiganwaga mu rwego rwo gushyigikira ubumwe bwa Afurika byarangiye berekeje urumuri muri Zimbabwe.

Abantu benshi bahuriye aha hantu. Murenzi aramwenyura ati: "Mbega isiganwa!"

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Urumuri rw'ubumwe
Author - Ursula Nafula, Nina Orange
Translation - Daniel Tuyisenge
Illustration - Brian Wambi
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs