Maguru
Mutugi Kamundi
Wiehan de Jager

Kera cyane nta nyamaswa yagiraga amaguru.

Zose zakururukaga hasi.

1

Abantu ni bo bonyine bagiraga amaguru kubera ko Maguru yari yarayabahaye.

2

Umunsi umwe, Maguru yiyemeje guha buri nyamaswa amaguru. Yashakaga ko buri nyamaswa yagendesha amaguru nk'abantu.

Nuko agendagenda mu mudugudu abitangaza akoresheje indangururamajwi.

3

Inyamaswa zumvishe ko zigiye guhabwa amaguru, zirishima cyane. Buri nyamaswa yifuzaga kugira amaguru kugira ngo ishobore kugenda no kwiruka.

Zararirimbye, zimwe zizunguza imirizo, izindi zikubita amababa.

4

Inyamaswa zose zarateranye, ziganira uburyo kugenda zikururuka byazigoraga. Ubutaka bwakomeretsaga inda yazo.

Amaguru kandi yagombaga kuzifasha guhagarara zemye, zikanareba kure nk'uko abantu babigenzaga.

5

Umunsi zahawe ugeze, inyamaswa nyinshi zirakururuka zigana kwa Maguru, kugira ngo zihabwe amaguru.

Udusumbashyamba, intare, inzovu, inkwavu, ingona n'inyoni zose zitonda umurongo zitegereje guhabwa amaguru.

6

Buri nyamaswa yahawe amaguru ane.

Inyoni zo zihabwa amaguru abirabiri.

7

Inyamaswa zahise zihinduka zikimara guhabwa amaguru.

Zimwe zarishimye zirabyina. Izindi kugendesha amaguru byarazigoye ziragwa.

8

Inyamaswa zatangiye kugendagenda mu mudugudu zirata ku bantu.

Ziravuga ziti: "Ntituzongera gukururuka ukundi."

9

Inyamaswa ya nyuma ku murongo yari Magurijana. Nuko Maguru arayibaza ati: "Ese hari undi usigaye inyuma yawe?"

Magurijana arasubiza ati: "Oya ni ngewe wa nyuma."

10

Maguru aribaza ati: "Niba nta wundi usigaye, aya maguru asigaye nzayamaza iki?"

Nuko amaguru yose asigaye ayaha Magurijana.

11

Magurijana ataha yishimye kuko yari ahawe amaguru menshi.

Yaribwiraga ati: "Nzajya nihuta kurusha izindi nyamaswa zose."

12

Magurijana akimara kuhava, inzoka iba igeze kwa Maguru.

Isaba Maguru ivuga iti: "Rwose nange wampaye amaguru nibura makeya."

13

Maguru arasubiza ati: "Amaguru yose nayatanze. Wari uri he?"

Inzoka na yo iti: "Naryamiriye sinamenya igihe abandi baziye."

14

Maguru ashakisha mu nzu hose ngo arebe niba hari amaguru yaba asigaye.

Gusa nta maguru yabonye.

15

Maguru arasohoka aravuga ati: "Nzoka rwose unyihanganire, nta maguru asigaye." Ubwo inzoka itaha ikururuka.

Kuva uwo munsi, inzoka ntijya isinzira cyane. Ihora itegereje ko nizongera gutonda umurongo izaba iya mbere mu guhabwa amaguru.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Maguru
Author - Mutugi Kamundi
Translation - Emmanuel Sibomana
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs