Ishyamba ribamo inzoka
Joseph Sanchez Nadimo
Rob Owen

Umudugudu witwa Munyinya uzengurutswe n'imisozi. Haba inzoka nyinshi mu ishyamba riri kuri iyo misozi. Hari ikiyoka kinini abatuye uwo mudugudu bari barise Kimizi. Icyo kiyoka cyari cyarateye ubwoba abantu benshi. Cyamiraga ihene n'intama bunguri.

1

Umunsi umwe abakobwa batatu bavukana aribo Mutesi, Keza na Kayitesi bajya mu ishyamba gutashya. Nyirakuru w'abo bakobwa arababwira ati: "Mwitondere cyakiyoka kitwa Kimizi. Ntimugire ikindi mufata mu ishyamba uretse inkwi." Muri abo bakobwa, Keza ni we wenyine utarateze amatwi ibyo nyirakuru yababwiraga.

2

Abakobwa bapfunyitse amata, imineke, ibijumba n'amazi. Bafata imigozi yo guhambira inkwi, n'umuhoro utyaye wo kuzitema. Hanyuma berekeza mu ishyamba.

3

Bari mu nzira bagenda baganira. Ako kanya Mutesi, wari mukuru muri bo aravuga ati: "Muceceke. Tugeze hafi y'aho cya kiyoka Kimizi kiba."

4

Kayitesi aba abwiye abandi ati: "Nimurebe amenyo ya zahabu ya Kimizi. Nimureke tuyatware." Mutesi arababwira ati: "Mwibuke ibyo nyogokuru yatubwiye. Nta kindi kintu tugomba gukura muri iri shyamba uretse inkwi."

5

Keza aravuga ati: "Ngewe sinemera ibyo nyogokuru yavuze. Ndumva yarabivuze kugira ngo atubuze kwifatira ibyo dushaka. Ndishakira ariya menyo ya zahabu." Abavandimwe be bibatera impungenge. Baravuga bati: "Keza, twakuburiye." Keza ntiyabyitaho.

6

Muri ako kanya, Kimizi aza gushaka amenyo ye ya zahabu. Ararakara cyane kubera ko abuze amenyo ye. Nuko Kimizi yumva abakobwa baganira baseka. Yihisha mu rutare hafi y'inzira abo bakobwa bagombaga kunyuramo batashye.

7

Nuko abakobwa barataha bikoreye inkwi zabo ku mutwe. Ako kanya bumva ijwi rigira riti "Hzzzzzzzzzz!" Babona Kimizi yasamye cyane yiteguye kubarya. Abo bakobwa bagira ubwoba bwinshi.

8

Kimizi ibaza abo bakobwa iti: "Ninde watwaye amenyo yange ya zahabu?" Habura usubiza. Icyo kiyoka kiyemeza kubagerageza. Kirababwira kiti: "Umwere muri mwe ni uri bushobore kuririmba neza adakora amakosa. Ariko uwanyibiye amenyo ari buze kuririmba nabi. Uwo ni we uza kuba ifunguro ryange muri iyi minsi itatu!"

9

Mutesi atangira kuririmba n'ijwi ryiza ati: "Si ngewe, si ngewe ufite amenyo yawe. Uyafite aracyari inyuma." Hanyuma Kayitesi na we aririmba iyo ndirimbo. Na we aririmba neza.

10

Hanyuma igihe cya Keza cyo kuririmba kiba kirageze. Agira ubwoba. Yigira imbere atangira kuririmba. Ariko yaririmbye nabi cyane ndetse n'amagambo ayavuga nabi. Kimizi iramukankamira iti: "Ntushobora kuririmba nk'abandi?" Icyo kiyoka gihita kimenya ko Keza ari we wakibiye amenyo.

11

Kimizi yirukankana Keza ishaka kumumira imuruma ku kaguru. Keza ararira cyane ahamagara bakuru be. Keza akomeza kwiruka asiga cya kiyoka. Keza na bagenzi be bagera mu rugo barushye kandi bafite ubwoba. Keza yagendaga acumbagira kubera kurumwa na Kimizi. Keza na bakuru be bageze mu rugo babwira nyirakuru uko Kimizi yari igiye kumira Keza akayicika ikamukomeretsa gusa. Nyirakuru avuga ababaye ati: "Nari namuburiye. Iyo aza kunyumvira ntaba yariwe na kiriya kiyoka."

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Ishyamba ribamo inzoka
Author - Joseph Sanchez Nadimo
Translation - Emmanuel Sibomana
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs