Izuba ryaragarutse
Khothatso Ranoosi
Jesse Breytenbach

Umunsi umwe, Izuba ryiyemeje kujya gusura murumuna waryo Ukwezi. Ukwezi kwari gutuye mu rundi ruhande rw'ikirere.

Izuba risiga ribwiye ibicu riti: "Ndagiye nzagaruka."

1

Izuba rimaze kugenda, imisozi yitwikira ibitambaro by'umweru mu mutwe.

2

Umuyaga utangira guhangana n'ibiti. Ibiti birarakara.

Binyanyagiza amababi yabyo ahantu hose.

3

Ikirere gitangira kwitotomba.

Kiba kirijimye.

4

Ibicu bibonye ibyo byose birababara.

Bitangira kurira. Birira amarira menshi cyane.

5

Isi yose itangira kurengerwa n'amazi.

6

Ubwo ku rundi ruhande rw'ikirere, Izuba ryiteguraga kuva kwa murumuna waryo.

Nuko rimusezeraho rirataha.

7

Ikirere kishimiye kubona Izuba rigarutse, gihita gihinduka ubururu bukeye.

Imisozi yongera kwambara imyenda yayo myiza y'icyatsi.

8

Umuyaga ujya kuryama.

Ibiti birambura amashami yabyo biramwenyura.

9

Ibicu birishima kuko byari bibonye nyina ari ryo Zuba rigarutse.

Birigendera bijya kwikinira.

10

Ibimera byinshi bizamuka mu butaka bisuhuza izuba bigira biti: "Muraho!"

Isi yose yuzura umucyo.

11

Izuba rikwiza urumuri rwaryo hose.

Rivuga ryishimye riti: "Nari nabibabwiye ko nzagaruka."

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Izuba ryaragarutse
Author - Khothatso Ranoosi, Marion Drew
Translation - Emmanuel Sibomana
Illustration - Jesse Breytenbach
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences