Umunsi umwe, Izuba ryiyemeje kujya gusura murumuna waryo Ukwezi. Ukwezi kwari gutuye mu rundi ruhande rw'ikirere.
Izuba risiga ribwiye ibicu riti: "Ndagiye nzagaruka."
Izuba rimaze kugenda, imisozi yitwikira ibitambaro by'umweru mu mutwe.
Umuyaga utangira guhangana n'ibiti. Ibiti birarakara.
Binyanyagiza amababi yabyo ahantu hose.
Ikirere gitangira kwitotomba.
Kiba kirijimye.
Ibicu bibonye ibyo byose birababara.
Bitangira kurira. Birira amarira menshi cyane.
Isi yose itangira kurengerwa n'amazi.
Ubwo ku rundi ruhande rw'ikirere, Izuba ryiteguraga kuva kwa murumuna waryo.
Nuko rimusezeraho rirataha.
Ikirere kishimiye kubona Izuba rigarutse, gihita gihinduka ubururu bukeye.
Imisozi yongera kwambara imyenda yayo myiza y'icyatsi.
Umuyaga ujya kuryama.
Ibiti birambura amashami yabyo biramwenyura.
Ibicu birishima kuko byari bibonye nyina ari ryo Zuba rigarutse.
Birigendera bijya kwikinira.
Ibimera byinshi bizamuka mu butaka bisuhuza izuba bigira biti: "Muraho!"
Isi yose yuzura umucyo.
Izuba rikwiza urumuri rwaryo hose.
Rivuga ryishimye riti: "Nari nabibabwiye ko nzagaruka."