Bisi
Mecelin Kakoro
Mango Tree

Mu mudugudu Mugisha yari atuyemo habagamo bisi imwe gusa.

Yari nini kandi ari ubururu. Yagendaga isakuza cyane.

1

Nyina aramubwira ati: "Ejo tuzajya mu mugi. Tuzagura imyenda yawe y'ishuri."

2

Mugisha arishima cyane. Bari kugenda muri ya bisi nini y'ubururu.

Yaraye adasinziriye iryo joro.

3

Igihe nyina yazaga kumukangura, yasanze Mugisha yarangije kwambara.

4

Mugisha na nyina bagana aho bategera bisi.

Bategereza ya bisi nini y'ubururu, ariko ntiyaza.

5

Abandi bantu bari baje aho bategera bisi.

Barivovotaga kubera ko bisi yari yatinze. Bibazaga aho iri.

6

Mugisha yari yihebye. Yatekerezaga ko batakigiye mu mugi, ko atakibonye imyenda y'ishuri.

7

Abantu bamwe bararambiwe basubira mu rugo. Mugisha ararira yanga gutaha.

Nyina aramuhumuriza ati: "Dutegereze gato."

8

Muri ako kanya bumva urusaku. Babona ivumbi ritumuka.

Ya bisi yari ije!

9

Iyo bisi yari ije ntiyari ubururu. Nta n'ubwo yari nini. Iyo bisi yari umutuku.

Abagenzi banze kuyijyamo.

10

Umushoferi arababwira ati: "Nimwinjire! Nimwinjire! Uyu munsi twakerewe cyane! Nimutubabarire!"

11

Mugisha na nyina babanje kwinjira.

Nuko n'abandi bose binjira muri ya bisi.

12

Mugisha arebera mu idirishya.

Abona abandi bantu aho bategera bisi.

13

Abona n'abandi benshi baza birukanka bashaka kuyifata.

Ariko bari bakererewe cyane. Bisi yari yamaze kuzura. Irahaguruka yerekeza mu mugi.

14

Nyina wa Mugisha arabaza ati: "Ya bisi nini y'ubururu iri he?"

Umushoferi aramusubiza ati: "Yapfuye turimo kuyikora izaza ejo."

15

Mugisha ntiyitaye ku ibara rya bisi. Ntiyitaye no ku ngano yayo.

Yari ashimishijwe n'uko bisi igiye mu mugi.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Bisi
Author - Mecelin Kakoro
Translation - Emmanuel Sibomana
Illustration - Mango Tree
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences