Impanuka Ikomeye Cyane!
Clare Verbeek
Rob Owen

Umunsi umwe njye na mushiki wanjye twagiye gutembera hafi y'umuhanda.

1

Ikamyo yari iri kumanuka ku musozi.

2

Ivatiri nayo yari iri kuzamuka ifite umuvuduko mwinshi.

3

Umushoferi w'ikamyo yavugiraga kuri terefoni. Ntabwo yarebaga aho anyura.

4

Ikamyo yasekuye ivatiri.

5

Imbangukiragutabara na polisi baje gutabara.

6

Imodoka ebyiri zaje gukura mu muhanda izagonganye.

7

Ibintu byose twarabibonye. Twagize ubwoba bwinshi bw'indengakamere.

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Impanuka Ikomeye Cyane!
Author - Clare Verbeek, Thembani Dladla, Zanele Buthelezi
Translation - HARELIMANA Jean Paul
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - First words