

Ababyeyi ba Marebe bakunda kumugira inama z'ukuntu yakwirinda indwara zitandukanye.
Umunsi umwe Marebe yabajije umwarimu we ati, "Ubundi kuki tugomba gukaraba intoki kenshi?"
Umwarimu aramusubiza ati, "Burya, hari igihe intoki zacu ziba ziriho mikorobe zitagaragara kandi zitera indwara."
Izo mikorobe ni nto cyane ntiwazibonesha amaso gusa.
Zigaragara hakoreshejwe mikorosikopi.
Marebe areba ku ntoki ze akoresheje mikorosikopi.
Abonaho mikorobe nyinshi.
"Burya habaho udukoko na za mikorobe bishobora kudutera indwara."
Umwarimu arakomeza ati, "Gukaraba intoki ni ingenzi. Biturinda gukwirakwiza udukoko na mikorobe bitera indwara."
Marebe ageze iwabo, yasanze se akora Kandagirukarabe, aratangara.
Marebe ati, "Mbega igikoresho kiza! Papa, gikora gite?"
Se ati, "Tugikoresha dukaraba. Dore ukandagira kuri aka kabaho kari munsi, amazi akisuka maze ugakaraba."
Yungamo ati, "Ni byiza gukoresha isabune kuko yica mikorobe. Mu gihe ukaraba kandi, ubara witonze kugeza kuri 20."
Marebe ati, "Mbega ukuntu papa ari umuhanga! Ngaho reka dusuhuzanye dukoresheje inkokora!"

