Kariza akunda kubaza
Jean de Dieu Bavugempore
Rob Owen

Ababyeyi ba Marebe bakunda kumugira inama z'ukuntu yakwirinda indwara zitandukanye.

1

Umunsi umwe Marebe yabajije umwarimu we ati, "Ubundi kuki tugomba gukaraba intoki kenshi?"

2

Umwarimu aramusubiza ati, "Burya, hari igihe intoki zacu ziba ziriho mikorobe zitagaragara kandi zitera indwara."

3

Izo mikorobe ni nto cyane ntiwazibonesha amaso gusa.

Zigaragara hakoreshejwe mikorosikopi.

4

Marebe areba ku ntoki ze akoresheje mikorosikopi.

Abonaho mikorobe nyinshi.

5

"Burya habaho udukoko na za mikorobe bishobora kudutera indwara."

6

Umwarimu arakomeza ati, "Gukaraba intoki ni ingenzi. Biturinda gukwirakwiza udukoko na mikorobe bitera indwara."

7

Marebe ageze iwabo, yasanze se akora Kandagirukarabe, aratangara.

8

Marebe ati, "Mbega igikoresho kiza! Papa, gikora gite?"

9

Se ati, "Tugikoresha dukaraba. Dore ukandagira kuri aka kabaho kari munsi, amazi akisuka maze ugakaraba."

10

Yungamo ati, "Ni byiza gukoresha isabune kuko yica mikorobe. Mu gihe ukaraba kandi, ubara witonze kugeza kuri 20."

11

Marebe ati, "Mbega ukuntu papa ari umuhanga! Ngaho reka dusuhuzanye dukoresheje inkokora!"

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Kariza akunda kubaza
Author - Jean de Dieu Bavugempore
Translation - Jean de Dieu Bavugempore
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences