Keza n'akarago ke
Ursula Nafula
Catherine Groenewald

Igihe Keza yari akiri muto, nyina yamuryamishaga ku karago keza cyane. Nyirasenge wa Keza yari yaramuboheye ako karago kadasanzwe mu busuna.

1

Ako karago kari keza cyane gatatse amabara menshi. Kari gatandukanye n'ibindi birago byose byabaga muri iyo nzu babagamo.

2

Inzu babagamo yari ikikijwe n'ubutayu: hahoraga hashyushye kandi huzuye amabuye n'umucanga. Habaga kandi inzoka nyinshi n'ibitagangurirwa.

3

Ariko nta na rimwe Keza yigeze agira ikibazo cyo kuba yarumwa n'inzoka cyangwa se ibitagangurirwa. Nyina yaravugaga ati: "Karago keza ndindira Keza ibibi byose!" Koko bikaba nk'uko abivuze.

4

Keza yari afite ubwenge butangaje. Yari azi aho iriba ritari rirerire riherereye, ari naryo ryari ryegereye cyane urugo rwabo.

5

Yari azi kandi aho nyirakuru yari atuye. Yakundaga gusura kenshi nyirakuru akamuha amata.

6

Umunsi umwe amahirwe ntiyamusekeye: Yari agiye gusura nyirakuru ariko ntiyagerayo. Yazimiriye mu misozi yanyuragamo agiye kwa nyirakuru. Keza atangira kugira ubwoba.

7

Yicara munsi y'igiti ahebera urwaje. Hashize akanya kubera umunaniro arasinzira hanyuma aza kurota.

8

Dore inzozi yarose: Yari aryamye kuri ka karago ke kadasanzwe. Umukecuru wasaga na nyirakuru yari amuri hafi. Uwo mukecuru aramusekera hanyuma amuha igikombe cy'amata. Mu gihe yari agiye kwakira icyo gikombe ahita akanguka.

9

Keza abumbura amaso buhorobuhoro, agiye kubona abona akanyoni kari hejuru ye mu ishami ry'igiti.

10

Keza arahaguruka, akanyoni na ko kamujya imbere kamwereka inzira. Keza aragakurikira.

11

Keza n'akanyoni baza kugera mu mayira abiri biramuyobera. Ka kanyoni kamuha agace k'agasambi gasa na ka karago ke kadasanzwe.

12

Agitoragura agace k'ako gasambi ahita abona aho ibirenge bisa n'ibya nyina byakandagiye. Mu kanya abona rya riba ritari rirerire bajyaga bavomaho. Abona inzira imusubiza iwabo.

13

Umuryango we ukimubona urishima cyane umukoreshereza umunsi mukuru. Babaga ihene bishimira ko umwana wabo agarutse amahoro.

14

Keza yicara kuri ka karago ke kadasanzwe hamwe n'intongo nini yavuye kuri ya hene babaze bishimira ukugaruka kwe.

15
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Keza n'akarago ke
Author - Ursula Nafula
Translation - Jean-François Rubanda
Illustration - Catherine Groenewald
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs