

Gitagangurirwa na Bakame byari inshuti. Byabagaho mu mahoro bituje mu misozi. Bakame yari afite umurima munini w'imboga n'imbuto. N'ubwo Bakame yahaga Gitagangurirwa ku musaruro waturukaga muri uwo murima ntibyabujije Gitagangurirwa kugirira ishyari inshuti ye Bakame.
Nuko Gitagangurirwa ategura umugambi mubisha wo kwigarurira umurima wa Bakame. Bakame yaje kwisanga yakennye kandi atagira aho ataha. Gitagangurirwa we yari yishimiye kuba muri uwo murima w'imboga n'imbuto yahuguje Bakame.
Umunsi umwe, Gitagangurirwa yajyanye imboga n'imbuto mu isoko. Yabonye amafaranga menshi ku buryo yaje yujuje agatebo! Agura ibigori byo gushyira abo mu rugo aboneraho no kubitwikiriza ya mafaranga yari yuzuye agatebo.
Gitagangurirwa ataha yishimye cyane aririmba n'agatebo ku mutwe kuzuye amafaranga. Yagendaga yibaza ibintu binyuranye azagura muri ayo mafaranga.
Gitagangurirwa ageze mu nzira, ikirere gitangira guhinduka. Mu kanya gato haba hatangiye kugwa imvura y'amahindu. Gitagangurirwa atreka agatebo ke iruhande rw'inzira ajya kugama munsi y'igiti cyari hafi aho. Icyakora ntiyigeze akura ijisho kuri ako gatebo ke.
Imvura yakomeje kwiyongera ku buryo gitagangurirwa yatangiye gutoha ndetse no gutengurwa kubera imbeho. Gitagangurirwa hitamo kugama mu mwobo noneho. Aribwira ati: "Ngiye kugama muri uyu mwobo kugeza imvura ihise." Yongeraho ati: "Amafaranga yange yo nta kibazo kuko atwikiriwe na biriya bigori nashyize hejuru."
Hashize akanya, Nkongoro yagurukaga hafi aho abona agatebo iruhande rw'umuhanda. Abona neza ko ako gatebo karimo ibigori n'amafaranga. Nkongoro atwikira amababa ye hejuru y'agatebo kugeza imvura ihise.
Gitagangurirwa abona Nkongoro yicaye kuri ka gatebo ke. Nuko aramubwira ati: "Wakoze nshuti yange kundindira agatebo." Nkongoro atangaye aramubaza ati: "Ni ko mbabarira umbwire neza, ese aho numvise neza ibyo uvuze? Ngo agatebo kawe? Ni akange, nakitoraguriye hano ku muhanda!" Gitagangurirwa atungurwa no kumva amagambo ya Nkongoro.
Gitagangurirwa n'umujinya mwinshi ajya kurega Nkongoro. Nkongoro araterura abwira umutware n'abamufasha ati: "Byashoboka bite ko umuntu yasiga agatebo kuzuye ibigori n'amafaranga ku muhanda akigendera?" Gitagangurirwa ati: "N'ubwo ntari ndi hafi aho nacungiraga bugufi. Ayo mafaranga n'ibigori ni ibyange!" Nkongoro ati: "Nge rwose nakoze ibishoboka byose kugira ngo aka gatebo kadahungabana!"
Umutware n'abafasha be bamaze kumva impande zombi baheza Gitagangurirwa na Nkongoro. Mu mwiherero wabo bajya impaka biratinda ku bwiregure bw'impande zombi. Bageze aho bafata umwanzuro.
Bahamagaza ababuranyi bombi Gitagangurirwa na Nkongoro. bamaze kuhagera baraterura bati: "Dukurikije ubwiregure bwanyu twasanze Nkongoro ari we ufite ukuri. Ntabwo ari umujura. Wowe Gitagangurirwa urashaka guhuguza ibitari ibyawe." Gitagangurirwa abanza gukeka ko yumvise nabi umwanzuro w'abacamanza. Atangira kurira.
Imikirize y'urubanza rwa Gitagangurirwa na Nkongoro yahise ikwira hose mu kanya gato. Mu gutaha Gitagangurirwa yumva kwa Bakame igitwenge ari cyose. Bakame asubira mu murima we arongera ahinga imboga n'imbuto. Gitagangurirwa arongera asubira mu butindi bwe nta n'inshuti agira.

