Gitagangurirwa na Kanyamasyo
Ghanaian folktale
Wiehan de Jager

umunsi umwe, Gitagangurirwa yagiye mu murima we w'ibikoro. Yahakuye ibikoro byiza cyane arabiteka. Bimaze gushya aricara ngo arye.

1

Mu gihe Gitagangurirwa yiteguraga gukoramo yumva hari ukomanze ku rugi rwe. Gitagangurirwa aribwira ati: "Ntibishoboka! Uwo muntu ni nde koko?". Mu gukingura urugi asanga ni inshuti ye Kanyamasyo bigaragara ko inaniwe cyane. Kanyamasyo ati: "Wandeka nkinjira? Niriwe ngenda uyu munsi wose, ubu ndananiwe kandi ndanashonje!" Nta kindi Gitagangurirwa yari gukora kitari ukureka Kanyamasyo akinjira.

2

Gitagangurirwa ntiyashakaga kugira uwo aha ku bikoro bye. Ahita acura umugambi mubisha. Mu gihe Kanyamasyo yegeraga ameza yiteguye gufatamo icya mbere Gitagangurirwa ahita asakuza ati: "Wowe Kanyamasyo, intoki zawe ziranduye cyane! Ntushobora kurya n'izo ntoki zisa zityo! Genda ubanze uzikarabe." Ni byo koko intoki za Kanyamasyo zari zanduye. Kanyamasyo aromboka aragenda buhorobuhoro agana ku mugezi, akaraba intoki agaruka ku meza.

3

Mu gihe Kanyamasyo yari agiye gukaraba intoki, Gitagangurirwa yasigaye amiragura bya bikoro. Kanyamasyo agarutse asanga byose byarangiye. Kanyamasyo areba gitagangurirwa aramubwira ati: "Urakoze kuntumira ngo dusangire. Nange ndagutumiye uzaze dusangire." Kanyamasyo n'umunaniro wose n'inzara afata akayira aboneza inzira igana iwe.

4

Nyuma y'igihe gito, Gitagangurirwa atangira gutekereza uko azajya kurya ibiryo by'ubuntu bya Kanyamasyo. Bidatinze aba agiye kwa Kanyamasyo. Yagezeyo ku gicamunsi izuba rimeze nabi. Yasanze Kanyamasyo yiryamiye ku zuba ku rutare nk'uko bari basanzwe babigenza. Kanyamasyo akirabukwa Gitagangurirwa aramusuhuza ati: "Uraho neza! Uje gusangira nange?" Gitagangurirwa ati: "Cyane rwose! Ni iby'agaciro gusangira nawe." Yari atangiye no gusonza.

5

Kanyamasyo ahita yibira hasi mu mazi gutegura ameza. Gitagangurirwa asigara yicaye ku gitare cyo ku nkombe ategereje. Mu kanya Kanyamasyo aba araje yoga abwira Gitagangurirwa ati: "Byatunganye ngwino tuge ku meza." Kanyamasyo aba aribiye hasi mu mazi atangira kurya amababi yari yateguye ku ifunguro.

6

Gitagangurirwa na we agerageza kwibira nk'uko Kanyamasyo yabigenje ariko biramunanira. Uko yageragezaga kwibira yahitaga asubira hejuru akareremba hejuru y'amazi. Gitagangurirwa aragerageza ariko biba iby'ubusa. Biramunanira ntiyashobora kwibira ngo age kurya ibyo biryo biryoshye.

7

Bidatinze Gitagangurirwa yunguka igitekerezo. Afata amabuye menshi ayashyira mu mifuka y'umupira we bityo bituma noneho ashobora kwibira hasi mu mazi. Mbega ukuntu ari inyaryenge! Gitagangurirwa isanga ameza ateguyeho amababi meza atoshye n'ibindi biryo by'amoko yose. Amazi atangira kumwuzura akanwa.

8

Mu gihe Gitagangurirwa yari atangiye gutamira kuri iryo funguro riryoshye Kanyamasyo ahita amuhagarika ati: "Gitagangurirwa nshuti ntabwo ushobora kurya wambaye umupira. Iwacu si uko bigenda!" Gitagangurirwa nta kubitekerezaho cyane ati: "Ni byo rwose." Akuramo umupira we.

9

Akimara kuwukuramo, kubera ko ya mabuye yari mu mifuka y'umupira, Gitagangurirwa ahita areremba hejuru y'amazi. Gitagangurirwa n'agahinda kenshi ashyira umutwe mu mazi abona Kanyamasyo anezerewe arimo kurya rya funguro ryiza yateguye.

10
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Gitagangurirwa na Kanyamasyo
Author - Ghanaian folktale
Translation - Jean-François Rubanda
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs