

Habayeho inzoka n'akanyamasyo bikaba inshuti cyane.
Umunsi umwe akanyamasyo kabwira inzoka kati: "Tuge koga." Inzoka iragasubiza iti: "Ndabyemeye ariko sinzi koga." Akanyamasyo kati: "Ndakwigisha."
Nuko biragenda no ku kiyaga. Bihageze akanyamasyo kabaza inzoka kati: "Ni nde ubanza mu mazi?" Inzoka iragasubiza iti: "Ni wowe, nge ndakurebera."
Akanyamasyo kajya mu mazi. Inzoka ikomeza kurebera ku nkombe.
Hashize umwanya, inzoka na yo ijya mu mazi akanyamasyo na ko kayiha amabwiriza.
Inzona n'akanyamasyo bitangira byogera mu mazi magufi y'ikiyaga.
Bitangira gusatira amazi magari.
Uko byitaruraga inkombe, akanyamasyo gatangira koga ngarama. Inzoka igize ngo irakigana birayinanira itangira kurohama.
Akanyamasyo kageze aho karabukwa ko inzoka yazimiye. Kihutira kureba uko kakiza ubuzima bwayo.
Akanyamasyo karoga kayikuramo. Kayigejeje imusozi karayikanda kugira ngo iruke amazi yari yanyoye.
Kayikorera n'ubundi butabazi amazi yose yari yanyoye irayaruka.

