

Habayeho umwana w'umukobwa akitwa Bwiza. Hashize iminsi se arapfa, asigarana na nyina bonyine. Umunsi umwe, nyina amubwira ko bagiye kwimukira ahandi kugira ngo batangire ubundi buzima.
Bwiza utarashakaga ko bimuka atangira kurira. Nyina yari afite ubwoba bwo kumusiga wenyine kubera ibihanyaswa bavugaga ko byabaga mu buvumo bwo hafi aho.
Nyina amubwira ko azajya amuzanira ibyo kurya buri munsi. Aramwihanangiriza ati: "Nzajya nkuririmbira akaririmbo, bityo umenye ko ari nge unkingurire. Ntuzagire undi muntu uwo ari we wese ukingurira mwana wange."
Bwiza mwana wange! Bwiza mwana wange! Sohoka uze urye agatsima kawe! Sohoka uze urye agatsima kawe! Sohoka uze urye agatsima kawe kahageze!
Bukeye mu gitondo, nyina amuzanira ibyo kurya. Atangira kuririmba ati: "Bwiza mwana wange! Sohoka uze urye agatsima kawe! Sohoka uze urye agatsima kawe! Bwiza arakingura arya ibiryo nyina yamuteguriye anezerewe.
Amaze kurya, nyina aramuhobera, amusezeraho asubira iwe. Bwiza asubira mu nzu asasa uburiri bwe. Ariko hagati aho hakaba igihanyaswa cyari kihise inyuma y'igihuru cyumva kinareba ibyo Bwiza na Nyina bakoraga.
Bwiza amaze kuzimya itara, yumva ku muryango ijwi riremereye ryigana ya ndirimbo ya nyina. Ahita aribwira ati: "Genda nakumenye! Genda nturi mama! Nakumenye uri igihanyaswa". Igihanyaswa kibyumvise ko cyamenyekanye kiragenda gisubira mu buvumo.
Buri gitondo n'ikigoroba ni ko nyina yamuzaniraga ibyo kurya. Ni na ko icyo gihanyaswa cyazaga ariko Bwiza akakimenya ntakingure kikagenda. Yahitaga yumva ko gifite ijwi riremereye iyo cyageragezaga kwigana indirimbo ya nyina.
Umunsi umwe, cya gihanyaswa kiratekereza kiti: "Nungutse igitekerezo. Nshobora guhindura ijwi rikamera nk'irya nyina wa Bwiza." Gicana umuriro mwinshi kirangije kijugunyamo intosho. Imaze gutukura kiyikuramo kirayimira. Intoshyo ishyushye imanuka mu muhogo w'igihanyaswa.
Cya gihanyaswa gitangira kuririmba ngo cyumve ko ijwi ryahindutse. Gisimbukira hejuru, ibyishimo biragisaba, cyumva ijwi ryacyo rimeze neza nk'irya nyina wa Bwiza.
Bukeye mu gitondo cya kare kizindikira ku kazu ka Bwiza. Kihageze gitangira kuririmba kiti: "Bwiza mwana wange! Sohoka uze urye agatsima kawe! Ngwino urye agatsima kawe kahageze."
Bwiza yari yishimiye kongera kumva akajwi keza ka nyina. Agikingura asanga ni cya gihanyaswa cyahageze. Agerageza gufunga ariko biba iby'ubusa. Kiramufata kijugunya mu gafuka cyari kitwaje.
Igihanyaswa gihita kigana mu buvumo bwacyo kiririmba kinezerewe kivugisha kiti: "Iyaba nari mfite akagwa gusa, uyu munsi wari kuba ntagereranywa."
Hashize umwanya muri icyo gitondo, nyina wa Bwiza araza nk'ibisanzwe azaniye umukobwa we ibiryo. Aririmba akaririmbo ke ariko Bwiza ntiyasohoka. Arongera aririmba bwa kabiri ariko na bwo ntiyasohoka. Aririmbye bwa gatatu noneho asunika urugi asanga Bwiza ntawurimo. Yibaza cyane uko byaba byagenze ako kanya ahita yunguka igitekerezo.
Afata inzoga ayisuka mu gacuma, arikorera aragenda agana ku buvumo, akomanga ku rugi rw'igihanyaswa. Kicyumva impumuro nziza y'akagwa gihita gikingura vuba. Nyina wa Bwiza ati: "Mwiriwe aba hano! Nari ndimo ntambuka hano numva ukuntu muririmba neza! Nari ngiye mu birori by'isabukuru y'umwana."
Icyo gihanyaswa nticyari kwibuza ako kanya cyari kibonye ko kongera gusoma ku kagwa. Gihita gikingurira nyina wa Bwiza yinjira mu buvumo. Akinjira arakibwira ati: "Mwanyemerera nkabaha kuri aka kagwa mbere y'uko nkomeza urugendo?" Igihanyaswa nticyazuyaza kirabyemera, kinywa kitizigamye.
Nyina wa Bwiza na we akomeza kugihata inzoga kugeza ubwo agacuma kasigayemo ubusa. Igihanyaswa kigeze aho kirasinda, kirasinzira kiryama ku butaka.
Nyina wa Bwiza amaze kumva umugono wacyo, asingira ka gafuka akuramo Bwiza bakizwa n'amaguru. Bafumyamo, kibuno mpa amaguru! Kibuno mpa amaguru! Baba bacitse cya gihanyaswa. Kuva ubwo Bwiza na nyina babaho neza mu mahoro n'umunezero aho bari barimukiye.

