

Karisa yiberaga iwabo mu cyaro.
Umunsi umwe ku gicamunsi, arimo gusoroma amatunda abona ikintu kidasanzwe.
Abona mu kirere imirongo yihese y'amabara anyuranye.
Ajugunya imbuto yasoromye, ajya kubwira abaturanyi ibyo yabonye.
Akigera mu rugo, asanga buri wese ahagaze imbere y'inzu ye, amaso yayahanze mu kirere.
Karisa ati: "Mbega umwenda mwiza umanitse mu kirere! Gahigi ahita amusubiza ati: "Ntabwo ari umwenda! Ndibwira ko ahubwo hari umuntu wasize irangi mu kirere!"
Bamwe bemeranyaga na Karisa ko ari umwenda. Abandi bagakeka ko Gahigi ari we ufite ukuri. Amatsinda yombi ntiyabyumvikanaho.
Ni bwo hazaga umugabo uturutse kure arababwira ati: "Mwese muribeshya."
Basakuriza icyarimwe bati: "None ni ibiki?"
Uwo mugabo arabasubiza ati: "Ni umukororombya! Ese ni ubwa mbere muwubonye?"
Bose bahanga amaso uwo munyamahanga bati: "Ni iki u-mu-ko-ro-ro-mbya?"
Gahigi arabaza ati: "Ese ni uwacu? Dushobora kuwugumana?" Ariko uwo mugabo yari amaze kwigendera.

