

Umunsi umwe, mama yaguze imbuto zinyuranye.
Turamubaza tuti: "Turarya izi mbuto ryari?" Aradusubiza ati: "Nimugoroba."
Musaza wange Sarigoma ararakara.
Arya ku mbuto zose uko zakabaye.
Musaza wange akibibona arasakuza ati: "Reba ibyo Sarigoma yakoze." Ndamusibiza nti: "Sarigoma ni intumva kandi arikunda."
Mama arakarira Sarigoma.
Natwe twese turamurakarira. Sarigoma we ntacyo byari bimubwiye.
Musaza wange abaza mama ati: "Urahana Sarigoma?"
Mama ahita abwira Sarigoma ati: "Uraza kubyicuza."
Mu kanya Sarigoma atangira kumererwa nabi.
Aravuga ati: "Ndaribwa mu nda."
Mama yari azi impamvu Sarigoma arimo kuribwa. Aribwira ati: "Imbuto zirimo guhana Sarigoma."
Nyuma Sarigoma adusaba imbabazi ati: "Sinzongera gusuzugura ukundi."
Nuko twese biradushimisha.

