Umugabo w'igisambo
Mutugi Kamundi
Alex Zablon

Kera mu mudugudu w' Ubumwe hari hatuye umugabo witwaga Nzitunga. Nzitunga yakundaga kurya cyane. Yakundaga kurya inyama.

1

Umunsi umwe, umuyobozi w'umudugudu yatumiye abaturage mu bukwe bw'umuhungu we.

2

Nzitunga yumvise abantu bavuga iby'ubundi bukwe buzabera hafi y'iwabo mu mudugudu w'Indatwa. Nzitunga yariyumviriye ati: "Ubukwe bubiri ku munsi umwe!"

3

Nzitunga yaribwiye ati: "Ngomba kujya muri ubu bukwe bwombi nta kabuza. Nzabanza mu bukwe buzabera mu mudugudu w' Indatwa hanyuma ngaruke mu mudugudu w'Ubumwe."

4

Nzitunga yarazindutse mu gitondo kare ajya mu mudugudu w'Indatwa ahageze asanga baracyategura ibyo guteka, maze aravuga ati: "Reka nsubire mu Bumwe, mu Ndatwa ndahagaruka nyuma."

5

Nzitunga yerekeje mu mudugudu w'Ubumwe yizeye ko asanga inyama zamaze gushya. Yari ashonje cyane. Ahageze, yasanze abantu baho nabo bagitegura ibyo guteka.

6

Yaratekereje ati: "Igihe navaga mu Ndatwa bari batangiye guteka, bivuze ko ubu ibyo kurya byatunganye. Nzitunga yahise yerekeza mu Ndatwa ahagera ashonje.

7

Nzitunga yarahageze asanga abantu bamaze kurya abatumirwa barimo guha impano umukwe n'umugeni. Nzitunga nta mpano yari afite, yishakiraga ibiryo.

8

Nzitunga yaciwe intege no kubura ibyo kurya. Yafashe umwanzuro wo kugaruka mu mudugudu w' Ubumwe. Yari ashonje cyane kandi agenda buhoro buhoro kubera umunaniro.

9

Ageze mu Bumwe, yasanze abantu bari kuririmba no kubyina. Ibyo kurya byose bari babimaze kare.

10

Nzitunga yacitse intege yikubita hasi ata ubwenge yumvise ko ntacyo kurya gihari. Yabuze inyama muri ubwo bukwe bwombi. Abari mu bukwe bamuramije igikoma mu gakombe gatoya. Nzitunga yabasobanuriye uko byamugendekeye kugeza yituye hasi.

11

Abari aho bose bamuhaye inkwenene. Baramugaye cyane kubera inda nini ye yamutamaje. Nzitunga yasubiye i muhira ashonje cyane kandi afite isoni nyinshi. Kuva ubwo Nzitunga ntiyongeye kurangwa n'inda nini.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umugabo w'igisambo
Author - Mutugi Kamundi
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Alex Zablon
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs