

Sara yari afite ubwato.
Ubwato bwe bwari bunini.
Bwabaga ku nkombe z'uruzi.
Abagore bamwe bazaga ku ruzi. Umugore umwe yari afite ibase irimo imbuto. Undi mugore yarafite inkoko. Undi mugore yari afite ihene. Undi yari afite ihene ebyiri.
Babajije Sara bati: "Ni gute turi bwambuke tukagera hakurya y'uru ruzi?" Sara arabasubiza ati: "Nimuze muge mu bwato bwange."
Muri ako kanya, abagabo nabo baba baraje. Umugabo umwe yari afite ifi. Undi mugabo yari afite igare. Undi mugabo yari afite umufuka w'ibigori.
Undi mugabo yari afite imifuka ibiri y'ibigori. Babajije Sara bati: "Ni gute twambuka tukagera hakurya y'uruzi."
Sara arabasubiza ati: "Nimuze muge mu bwato bwange."
Inyamaswa nazo zaje ku ruzi. Zibaza Sara ziti: "Ni gute twambuka tukagera hakurya y'uruzi?"
Sara yaravuze ati: "Nimuze muge mu bwato bwange."
Inyamaswa zinjiye mu bwato.
Imbwa yinjiye mu bwato.
Injangwe yinjiye mu bwato.
Inguge yinjiye mu bwato.
Urukwavu rwinjiye mu bwato.
Akanyamasyo kinjiye mu bwato.
Isha yinjiye mu bwato.
Inzovu yageze ku ruzi.Nuko ibaza Sara iti: "Ni gute ndibwambuke uru ruzi nkagera hakurya?"
Sara yarayisubije ati: "Ngwino uge mu bwato bwange!"
Inzovu yinjiye mu bwato. Ubwato bwahise bwuzuramo amazi.
Ibyari biri mu bwato byose byararohamye. Inyamaswa, abantu ndetse n'ibintu.
Ubwato bwari buto. Nta mwanya uhagije bwari bufite.
Nuko Sara arababwira ati: "Mugerageze mwoge! Mbere na mbere ndatabara abagore."
Sara arongera ati: "Ubwa kabiri ndatabara abagabo."
Sara arakomeza ati: "Inyamaswa zose ndazitabara bwa nyuma."
Inzovu yo iravuga iti: "Nge ngiye kwigendera n'amaguru."

