

Mutoni ni umukobwa muto uzi kwiruka nk'umuyaga. Akunda kwisekera kandi agakorana umurava imirimo yose bamuhaye.
Uyu ni umunsi wa siporo ku ishuri. Kamikazi yakinaga umupira w'amaguru akaniruka mu byiciro bitatu.
Nyuma yamasomo yatahanaga n'inshiti ye yitwa Hawa. Hawa yaramubwiye ngo: Kamikazi, uri uwa mbere ku ishuri mu kwiruka.
Mutoni yageze mu rugo asanga mama we mu gikoni maze aramusuhuza ati: "Umugoroba mwiza mama". Mama nawe ati, "nawe mwana wa, umeze ute?"
Mutoni yamubwiye ko bagize umunsi wa siporo kandi ko yahize abandi. Yaramubwiye ati: "ndashyushye kandi ndashonje cyane".
Mama we yamubwiye yisekera ati, mwana wanjye wavukanye impano. Isupu irashya mukanya, ihangane.
Mama we yafashe isafuriya ashyiramo amavuta hanyuma ayitereka ku muriro. Yakarangishije ibitunguru na tungurusumu arabigaragura birashya. Yashyizemo pavuro n'inyanya, yongeramo amazi, hanyuma ashyiramo n'inyama eshashatu zitogosheje.
Mama we yasabye Mutoni kumufasha kuvanga nawe arabyemera.
Mutoni yavanze isupu aravuga ati: "ibiryo birahumura nk'ibiryoshye!"
Mutoni yakomeje kuvangavanga isupu aronera ati, iyi supu irahumura nk'iryoshye pe!
Mutoni yavanze ubwa gatatu, arongera ariyamira ati: "iyi supu irahumura nk'iryoshye pe!"
Mutoni yitegereje mama we. Mama we ntabwo yari amwitayeho kuko yararimo gukata imboga zo kongera mu isupu.
Mutoni yafashe inyama imwe arayirya.
Mutoni yaravuze ngo, "uuu..."
Mutoni yongeye kureba mama asanga ntabwo amwitayeho. Yari arimo gukata intoryo zo gushyira mu isupu.
Mutoni yaje gufata inyama ya kabiri nayo arayirya. Fati yararyohewe ati, "uuu.....uuu...!!!"
Mutoni yihuse, yafashe inyama ya gatatu nayo arayirya, maze aravuga ati, "uuu...uuu...uuu...!!!"
Mama we yaje kugaruka mu gikoni afite ibyo yari ari gukata.
Mutoni yari afashe umudaho.
Mama we yarasetse aramubwira ati: "Mwana wanjye, wakoze kumfasha guteka".
Mutoni yabuze icyo avuga.
Mama we yazanye bya birungo byose yari ari gukata, asaba Mutoni umudaho, atangira kuvangavanga isupu.
Mama we yitegereje mu nkono abona isupu iri gutogota yonyine. Yarebye za nyama esheshatu atangira kuzibara. "Imwe...ebyiri..eshatu..." Mama we yasanzemo inyama eshatu gusa. Mama yaracecetse na Mutoni araceceka.

