Umugore w'umunyabwenge
ሰሚራ መሓመድብርሃን
Adonay Gebru

Kera habayeho abagabo babiri bari inshuti. Umwe yari umunyabwenge undi ari injiji.

Umugabo w'injiji yari afite umugore w'umunyabwenge. Naho umugabo w'umunyabwenge akagira umugore w'injiji.

1

Igihe baganiraga, umugabo w'umunyabwenge yaravuze ati: "Umugore wawe ni umunyabwenge, ariko wowe uriiniji. Umugore wange nawe ni iniji. ndumva mubanye mwaba muhwanye."

2

Umugabo w'injiji arabaza ati: "None se ari nge nawe, ni nde njiji cyane?" Arongera ati: "Mfite ubwenge bungana n'ubwawe."

Umunyabwenge arasubiza ati: "Niba ari uko ubyemera, reka tuge ku mucamanza kandi ndaza kukubaza ibibazo." Bemeranya kujyayo.

3

Bageze imbere y'umucamanza, umugabo w'umunyabwenge yarabajije ati: "Mu kirere habamo inyenyeri zingahe? Ese izingiro ry'isi riba he? Ngaho subiza ibyo bibazo bibiri cyangwa se tugurane abagore bacu. "Umucamanza aha umwanya wa mugabo w'injiji kugira ngo agaruke afite ibisubizo.

4

Ijoro rimwe, wa mugabo w'iniji yicaye hejuru y'inzu ye abara inyenyeri. Nuko umugore we aramubaza ati: "Urimo gukora iki hejuru y'inzu?"

5

Yaramusubije ati: "Inshuti yange yambajije umubare w'inyenyeri ziri mu kirere n'aho izingiro ry'isi riba." Ubu ndimo kubara inyenyeri.

6

Umugore we yaramubwiye ati: "Mugabo wange, ntugire ikibazo ndakubwira ibisubizo. Yamuhaye umufuka wuzuyemo amasaka aramubwira ati: "Nibakubaza umubare w'inyenyeri ziba mu kirere, uzababwire ko zingana n'aya masaka ari mu mufuka."

7

Yamuhaye inkoni aramubwira ati: "Nibakubaza izingiro ry'isi aho riri, uzashinge inkoni hasi ubabwire ko ariho zingiro ry'isi. Nibatabyumva neza, uzababwire bayipime."

8

Umugabo w'injiji yaragiye ariko azirikana inama yahawe n'umugore we.

Yashubije ikibazo cya mbere ati: "Umubare w'inyenyeri ziba mu kirere ungana n'amasaka ari muri uyu mufuka."

Hanyuma, yashinze inkoni mu butaka arangije aravuga ati: "Iri ni ryo zingiro ry'isi."

9

Umucamanza yaratangaye aramubaza ati: "Ni nde wakubwiye ibi bisubizo? Umugabo w'injiji ati: "Ni umugore wange."

Umucamanza yarongeye aramubwira ati: "Umugore wawe ni umunyabwenge, agomba kubana n'umugabo w'umunyabwenge nka we. Muzagurane abagore." Umucamanza yabahaye gahunda y'umunsi bazaza guhererekanya abagore babo.

10

Umugabo w' injiji yabwiye umugore we ati: "Natsinze ariko umucamanza yavuze ko utagomba kuba umugore wange kuko uri umunyabwenge."

Umugore we yaramushubije ati: "Wihangayika, na byo mbifitiye igisubizo."

11

Igihe cyo guhererekanya abagore cyarageze, umugore w'umunyabwenge aha umucamanza isafuriya yo gutekaho nk'impano.

Umucamanza yapfunduye isafuriya, asangamo inkoko itetse ariko ikiriho amoya n'amaguru uko yakabaye! Yaratangaye, aravuga ati: "Yooo! Ndabibonye,uyu mugore akwiriye umugabo w'injiji nk'uriya koko!

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umugore w'umunyabwenge
Author - ሰሚራ መሓመድብርሃን, ኣብርሃ ተኣምራት
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Adonay Gebru
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs